Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC:Imiryango irenga 200 yakuwe mu byayo n’imvura idasanzwe - FLASH RADIO&TV

RDC:Imiryango irenga 200 yakuwe mu byayo n’imvura idasanzwe

Imvura idasanzwe yasize imiryango irenga 200 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri teritwari ya Fizi idafite aho kuba.

Ikinyamakuru Actualite congo cyanditseko ibi bihe muri kariya karere bisanzwe ko imvura iba ica ibintu. Imiryango itari iya leta iravuga ko ubu hari imiryango myinshi iri kurara ku gasozi kandi idafite aho yikinga.

Ubu amakuru aturuka muri muri teritwari ya Fizi aravuga ko iyi mibare nayo ishobora kwiyongera, kuko bataramara kubarura ibyangijwe. Abagitegereje ubufasha bose bamwe ubu bari gucumbikirwa mu mashuli.