SUDANI Y’EPFO: EU yatanze miliyoni 54 $ yo kugoboka abibasiwe n’inzara

Umuryango w’ubumwe bw’uburayi watanze inkunga ya miliyoni 54 z’amadorayi ya Amerika yo kugoboka abanya Soudan y’epfo bari mu kaga.

Uyu muryango wasabye amahanga gutabara abanya Sudani y’epfo kuko iki gihugu cyugarijwe n’ubukene n’inzara kandi hari umubare munini w’abaturage bavuye mu byabo kubera intambara ubu bamerewe nabi cyane bicira isazi mu jisho.

Ikinyamakuru The East African cyanditse ko aya mafaranga ngo igice kimwe cyayo kizakoreshwa mugushakira amafunguro imiryango imerewe nabi cyane kurenza indi muri ibi bihe bikomeye by’inzara igihugu kirimo.

Leave a Reply