BURUNDI: Abakomisiyoneri ba ‘Morgue’ bahagurukiwe

Ministeri z’Ubuzima n’Uburezi zahagurukiye ikibazo cy’abakomisiyoneri basigaye banakorana n’abayobora uburuhukiro bw’abapfuye kugira ngo uwawe wapfuye aruhukireyo.

Ikinyamakuru Iwacu cyanditse ko hari hamaze igihe havugwa abantu bakorana n’abashinzwe uburuhukiro bw’ibitaro, upfushije uwe kugira ngo igihe atarashyingurwa aruhukireyo abanza gucibwa akantu bitandukanye n’uko ‘Morgue’ zisanzwe zishyurwa.

Iki kinyamakuru cyanditseko mu mpera z’icyumweru gishize hari ubutumwa bwaherekanijwe cyane kuri ‘WhatsApp’ aho umuryango wari wapfushije wabuze ahantu na hamwe wabona uburuhukiro, ni ukuvuga ‘morgue’, ariko umukomisiyoneri akababwira ko bafite amafaranga babona uburuhukiro bw’umurambo igihe bakisuganya gushyingura.

Iki kinyamakuru ngo kinyabije ku bitaro bya Kaminuza bya Kamenge ahamenyerewe nka Roi Khaled ngo gishakishe amashirakinyoma.

Umunyamakuru ngo yageze ku buruhukiro bw’ibi bitaro haza Imbagukiragutabara 2zizwi nka ‘ambulance’ mu ndimi z’amahanga zirimo imirambo, bene yo bayinjiza muri ‘morgue’ bajya kuyisezera.

Abasohotse bongoreye umunyamakuru ko kugira ngo imirambo y’ababo ibone aho ijya muri ‘Morgue’ byasabye gutanga ruswa, bihita biba igihamya ko muri za ‘Morgue’ mu Kamenge haba abakomisiyoneri baca amafaranga abapfushije.

Ba Minisitiri b’Ubuzima n’Uburezi bamaze kumva ubutumwa bwatambutse kuri ‘WhatsApp’ nabo ngo bahamagaje ibitaro bifite uburuhukiro hakorwa iperereza na polisi n’abakekwa kuba abakomisiyoneri muri ubu bucuruzi bazakurikiranwa.