Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC: Inyeshyamba 18 zatawe muri yombi - FLASH RADIO&TV

RDC: Inyeshyamba 18 zatawe muri yombi

Igisirikare cya Leta FARDC cyataye muri yombi abantu 18 bakekwa kuba mu mitwe y’abarwanyi bitwaje ibirwanisho bagabye ibitero ku biro byakurikiranirwagaho abarwayi ba Ebola mu Ntara ya Ituli.

Radio Okapi ivuga ko aba bantu batawe muri yombi biturutse ku mikoranire y’ingabo za Leta n’abaturage.

Iyi Radio ivuga ko abaturage bo mu bice birimo Mambasa bavuze ko bashima iki gikorwa bagasaba ko byakwihutishwa imitwe yose yitwara gisirikare muri kariya karere igacibwa intege.

Amakuru aravuga ko aba bafashwe barimo abo mu mutwe w’abamayi mayi, kandi ngo bene iyi mitwe yose yibasiraga abatanga ubufasha ku barwayi ba Ebola bagamije kubaca intege.