Abategetsi muri leta zunze ubumwe za Amerika bateye ingabo mu bitugu Guverinoma ya Kenya mu gikorwa imazemo iminsi cyo kurwanya ruswa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ikinyamakuru All africa.com cyanditse ko Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika muri Kenya Kyle McCarter yavuze ko igihugu cye cyarahiye ko kitazaha ibyangombwa byo kugera muri Amerika umunyakenya wese ukekwaho ruswa.
Uyu mutegetsi yanavuze ko imishinga minini minini igihugu cyatangiye y’ibikorwaremezo hari abatazemererwa gukandagira ku butaka bwa Amerika bitararangira mu rwego rwo gufasha Leta ko umurengera w’amafranga abyubaka wanyerezwa.
Iki kinyamakuru cyanavuze ko uyu Ambasaderi Kyle McCarter yanagaragaje ko abakekwaho gukorana n’abacuruza ibiyobyabwenge badahawe ikaze muri Amerika.
Ibi byose ngo birakorwa mu rwego rwo gufasha Kenya kurwanya ruswa yamunze igihugu ndetse n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.