Perezida Kagame ari mu Burusiya mu nama ihuza iki gihugu na Afurika

Perezida Paul Kagame yageze i Sochi mu Burusiya, aho yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika mu nama ya mbere igiye guhuza u Burusiya na Afurika, irayoborwa na Perezida Vladimir Putin na Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri akaba n’Umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe (AU).

Iyi nama y’iminsi ibiri iratangira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 isozwe kuri wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2019.

Iritabirwa n’abayobozi b’imiryango n’amashyirahamwe yo mu turere.

Iribanda ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya muri iki gihe ndetse no kwagura ubutwererane muri politiki, ubukungu, tekiniki n’umuco.

Hari kandi n’ibiganiro biragaragaza isura yagutse y’ibibazo bijyanye na gahunda mpuzamahanga, birimo ubufatanye mu gushakira ibisubizo inzitizi nshya n’ibibazo bihari n’uburyo bwo kongera imbaraga mu mutekano n’ituze mu Karere.

Haranemezwa kandi inyandiko ku nzego z’ubufatanye bw’u Burusiya na Afurika.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano ukomeye n’u Burusiya.