Abagore batwite basabwe kwirinda filime z’urukozasoni n’amashusho ateye ubwoba

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana cyasabye ababyeyi  kwirinda kwereka abana bato amashusho yo ku bikoresho by’ikoranabuhanga nka televiziyo, telefone, mudasobwa n’ibindi. Abagore batwite nabo basabwe kwirinda gutinda kubikoresha by’ikoranabuhanga kandi bakagendera kure filime ziteye ubwoba n’iz’urukozasoni.

Ibi iki kigo kibivuze mugihe Ubushakashatsi bwamaze kugaragaza kwereka abana bato amashusho yo ku bikoresho by’ikoranabuhanga bibagiraho ingaruka zitanduka zirimo no gusinzira nabi.

Nishimwe Aimable ,ni umuyobozi wungirije W’ishuri  ry’incuke ryitiriwe Fondation Ndayisaba Fabrice. uyu agaragaza zimwe mu ngaruka zo kwerekana abana bato amashusho ku bikoresho by’ikoranabuhanga ahereye ku ngero z’abana bakira.

Ati “ Nk’urugero abana bari muri nursery ya gatatu bakiza hari abazaga kubera kureba amafilime menshi cyane ugasanga umwana aratunga mugenzi we intoki ngo ashaka kumurasa ariko buhoro buhoro uko tugenda tubakurikirana bagenda bahinduka”.

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara n’umuhanga  umuhanga mu by’imikorere y’imitsi ndetse no mu by’imitekerereze ,umunyakanada  Joël Monzée bugaragaza ko amashusho yo ku bikoresho by’ikoranabuhanga nka televiziyo, telefone, mudasobwa n’ibindi ngo abangamira imikurire y’ubwonko bw’abana bakiri bato, cyane cyane abayareba kenshi.ikindi ngo bishobora gutuma umwana agira ibibazp byo gusinzira nabi cga akagira umubyibuho ukabije . Bamwe mubaturage barimo nababyeyi bavuga ko nabo bazi ingaruka zo kwereka abana bato amashusho yo ku bikoresho by’ikoranabuhanga .

Umwe ati “Ikibi ni amafilime y’urukozasoni ,ay’imirwano ,arimo ibyuma”.

Undi nawe ati “Njye mbona atari ngombwa ko umwana yekwerekwa amashusho nkayo cyereka yakuze akaba ariwe ubyikorera akabireba we yarakuze atakiri umwana .”

Undi nawe ati “ Umwana niba yareba filime zino z’imirwano ejo ashobora kujya gukora ibyo yabonye ugasanga bimuviriyemo gukomereka.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana cyasabye ababyeyi  kwirinda kwereka abana bato amashusho yo ku bikoresho by’ikoranabuhanga nka televiziyo, telefone, mudasobwa n’ibindi. Abagore batwite nabo basabwe kwirinda gutinda kubikoresha by’ikoranabuhanga kandi bakagendera kure filime ziteye ubwoba n’iz’urukozasoni.  Robert Ford ahinzwe kurinda abana ihohoterwa rikorewe kuri Murandasi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana.

Ati “ Kumara umwanya muremure cyane ku ikoranabuhanga kuri za telephone cyangwa za murandasi bituma umwana byamuhungabanya mubuzima busanzwe mu gihembwe cya mbere kugeza ku meza icyenda umwana ari munda ya nyina ni ukuvuga ngo iyo nyina ahora kuri murandasi amara igihe kirekire kuri murandasi bimubuza amasaha ahagije yo  kuruhuka bifite ingaruka ku mwana niba yiriwe areba televisiyo akareba ibiganiro bimutera umujinya .Ku bana b’incunke bo turi kugenda dukangurira ababyeyi y’uko bagira uruhre rukomeye no kurinda umwana muri icyo kiciro  n’uko yabyifatamo mu ibyo y’ikoranabuhanga”.

Iby’uko abana bato uasnaga berekwa amashusho yo ku  ikoramabuhanga ngo biterwa n’iterambere ryaryo ku isi . Kuri ubu u Rwand ruri gutegura imfashanygisho izajya yifashihwa nabantu mu ngeri zinyuranye mu kurinda abana mu byiciro binyuranye ingaruka mbi zaterwa no gukoresha ikoranabuhanga.