ABANYONZI BADUKORESHA IMPANUKA BABISHAKA’Abashoferi’

Bamwe mu batwara ibinyabiziga bya moto n’imodoka bo mu mujyi wa Kigali bavuga ko hari bamwe mu batwara abantu n’ibintu ku magare babakoresha impanuka ku bushake kugirango babakureho amafaranga ngo kuko bo bafatwa nk’abanyamaguru.

Aba bamotari n’abashoferi barasaba ko abatwara amagare bakigishwa amategeko y’umuhanda bakanahabwa ibyangombwa bajya bakora amakosa bagahanwa nkuko utwaye ikindi kinyabiziga ahanwa.

Umwe yagize ati” Bimaze kumbaho inshuro esheshatu nkabavuza, nkabishyura kuko ntakundi nabigenza ngo nuko ntwara moto ifite moteri.”

Undi nawe ati” Hari mugenzi wange wamukojejeho indorerwamo aba arahwereye, yumvise amafaranga arazanzamuka.”

Undi ati” Babajyane kwiga amategeko y’umuhanda babahe icyangombwa icyo aricyo cyose kuko birakabije.”

Nabajije abanyonzi iby’iki kibazo bahakana ibyo bashinjwa na bagenzi babo, ngo nukoze ikosa arikora kubera kutamenya amategeko y’umuhanda ariko ngo babaye bayigishijwe byafasha mu kugabanya impanuka zo mu muhanda.

Umwe yagize ati” Iyo utwara uzi n’amategeko bigufasha kwirinda impanuka kuko uba uzi icyo amategeko avuga…

Naho mugenzi we ati” Hari abakora amakosa kubera kutamenya amategeko y’umuhanda ariko tubaye tuyigishijwe byadufasha cyane.

Umunyonzi

Nikobisanzwe André Glomico inzobere mu mikoreshereze y’umuhanda asanga igisubizo kirambye ari uko habaho ahantu hagenewe abatwara amagare kuburyo ubirenzeho ahanwa ariko ngo nanone bisaba igihe kubaka bene ibyo bikorwaremezo.

Iyi nzobere yagize iti” Bagomba kwiga amategeko y’umuhanda ariko nizo nzira nazo zirakenewe….banagombye kugira n’ibimenyetso biranga icyo batwaye kuko nka nijoro ujya kubona ukabona umunyegare aragenda nta tara afite, nta matara ndangacyerekezo, nta matara aranga ko agiye guhagarara nta na kimwe…

NIKOBISANZWE Andre Glomico/Usobanukiwe imikoresheze y’umuhanda

Twagerageje kuvugana na Polisi y’u Rwanda kuri iki kibazo ntibyadukundira ariko ubwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete yasobonuriraga abadepite umushinga w’itegeko rigenga gutwara abantu n’ibintu mu muhanda no mu mazi, yavuze ko muri uwo mushinga uri gutegurwa, harimo ingingo zireba abatwara amagare.

Yagize ati “Ku bijyanye n’amagare bazashyiraho icyemezo cyerekana ko utwara igare afite ubumenyi bw’ibanze ku mategeko y’umuhanda. Amagare ni uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bwihariye, kugira ngo habeho umutekano w’abatwara amagare birasaba kugira ngo hajyeho amabwiriza muri rya tegeko twababwiye rya Traffic rizaza.”

Amb. Claver Gatete /Ministri w’ibikorwa remezo

Ubusanzwe bisaba gusa kuba umuntu azi gutwara igare n’ibyangombwa bya Koperative kugira ngo abone uburenganzira bwo gutwara abantu n’ibintu ku igare mu mihanda y’umujyi wa Kigali.

Abatwara ibindi binyabiziga bavuga ko abanyonzi bagomba no kuba bafite ibyangombwa byo gutwara kugirango bagabanye impanuka zo mu muhanda bagiramo uruhare cyane ko amagare ari kwiyongera umunsi ku wundi mu mujyi wa Kigali.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad