Abafite ubumuga bw’uruhu baratabaza Leta kubw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuryango w’Abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda uratabaza Leta kubw’ibikorwa byo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu bikorwa n’abagabo bafite imyumvire ko kuryamana n’ufite ubumuga bw’uruhu Bizana amahirwe.

Gusambanya ku gahato abagore n’abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu bikorwa n’ababeshywe n’abapfumu ko bitanga  amahirwe ,ni kibazo cyakunze kuvugwa muri ibi bimwe mubihugu bityo mu karere  biturutse ariko kurui iyi nshuro no mu Rwanda iyi myumvire mibi yarahageze aho bamwe mubagabo bafata kungufu abagore n’abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu ngo bashaka amahirwe nkuko Nikodeme HAKIZIMANA ukuriye umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu abisobanura.

Ati “ Mu nama twagiye tugirana n’abanyamuryango bafite ubumuga bw’uruhu  hirya no hino mugihugu bagiye bagaragza ko abagore nabakobwa bahura n’ihohoterwa rishingiye kugitsina cyane abafite ubumuga bw’uruhu ,dukurikije uko batubwiye abvuga ko ababahohotera akenshi bashingira kukuba hari amakuru avuga ko ngo iyo uryamanye n’umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu ugira amahirwe bigutera amashaba bikuvura indwara zidakira ibi akaba aribyo bituma bahohoterwa akenshi ibi bigira ingaruka kuko hari ababyaye kandi ababateye inda ntibabafashe kurera abo bana.”

Hari bumwe mubuhamya bw’abafite ubumuga bw’uruhu bafashwe ku ngufu kandi ko byabagizeho ingaruka zikomeye.

Ati “ Naringiye gusura musaza wanjye ubwo nabaga I rubavu ubwo nagezeyo ari kumugoroba kuko mbere imodoka ntabwo zakundaga kuboneka cyane ubwo rero butangira no kwira ,rero uwo musore babanaga yabonye musaza wanjye agiye guhaha utuntu ahita amfata ku ngufu tutabivuganye ubwo ahita anyataka gutyo ubwo mpita nsamiramo n’inda”.

Undi ati “ hari umuhugu wabaga hepfo y’iwacu wenda nagiye gushaka n’ibyo banaryangononeho akajya amufata  akamusambanya noneho nza kuganiriza umwana kuko nkunda kuganira n’abana armbwira ngo runaka ngo ajya afata ikintu cye akagishyira mu cyanjye kandi ngo akambabaza arambwira njya kumubaza ngiye kumubaza ambwira nabi cyane icyo yakoze yahise ahamagara umugabo ,umugabo ambwira nabi cyane ngo ese ngo urabona icyo ari ikirori cyawe ngo urabona hari ugishoboye kuburyo yagisambanya”.

Iki kibazo cyo gufata  ku ngufu abagore n;abakobwa bafite ubumuga bw;uruhu bikorwa nababeshywe ko bitanga amahirwe  kigaragazwa nk’igihangayikishije ndetse Umuryango uhuza abafite ubumuga bw’uruhu wasabi sosiyete nyarwanda guhaguruka bakakirwwanya bivuye inyuma.

Ati “Umuntu ufite ubumuga bw’uruhu ni umuntu nk’abandi kuryamana nawe ntibitera amahirwe ahubwo iyo uryamanye nawe igihe kitaragera uba umuhohoteye turasaba kandi n’inzego za Leta gukora ubukangurambaga abantu bafite ubumuga bw;uruhu cyane abagore n’abakobwa baracyitinya bafite ubwoba amateka twabayemo arashaririye umuryango nyarwanda ntiwigeze utwakira nk’abantu uyu munsi umuntu wahohotewe ntashiobora kujya kuvuga ikibazo cye kuri Polisi usanga n’ubuyobozi bubabwira nabi”.

Kugeza umubare w’abafiet ubumuga bw’uruhu mu Rwanda ntuzwi neza ariko imibare iheruka gukusanywa  umwaka ushize igaragza ko  hari abagerga 1238.