Ruhango-Ikimenyane kiratuma bamwe batagerwaho na gahunda za leta

Bamwe mu batuye mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango barinubira serivisi mbi zitangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuko  zitabagezaho gahunda za leta zibakura mu bukene nyamara bujuje ibyangombwa bizibemerera.

Niyomugano Theoneste umusore w’imyaka 20 uvuga ko afite uburwayi arwaye umugongo

Ni uburwayi avuga ko bumubabaza iteka bwanatumye adashobora kwiga akemeza ko nta bushobozi bwo kwivuza yabonye mu gihe nta n’ubwisungane afite.

Niyomugano avuga ko nta bufasha bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze yigeze abona kandi nyamara buzi ikibazo cye.

Aragira ati “Katangiye ari gato ari umubiri ukura ngenda Niheta uku,ndababara cyane ariko mbonye mitiweli nakwivuza nkaba nanajya kwiga.”

Theoneste ngo uburwayi buramubabaza cyane

Yaba ababyeyi be ndetse n’abandi baturanyi bose bahuriza ku kuba hari gahunda za leta benshi muri uyu murenge wa Mbuye batabona nyamara bujuje ibisabwa ariko amaso agahera mu kirere.

Umwe yagize ati Hano muri aka gace iyo udafite agafaranga ngo ujyane abantu mu kabari ntacyo ubona,ariko ayo wakabahaye wayagura ubugari.”

Undi muturage na we utifuje ko umwirondoro we ushyirwa ahagaragara na we ati ” Hano haba ikimenyane. Nkanjye bari baranshyize kuri lisiti y’abazahabwa inka ariko haca umuntu inyuma nsanga navuyeho  kubera ya mashyari.“

Aba baturage  basanga Perezida wa Rupubulika y’u Rwanda Paul Kagame ariwe uzakemurira ibi bibazo.

N’ubwo umuyobozi w’akarere ka Ruhango yemera ko serivisi zishobora gutinda kugera ku muturage, ntanahakana ko  haba hari abayobozi bagwa mu ikosa ryo gukora ibihabanye n’ibyo baba bitezweho.

Habarurema Valens uyobora akarere ka Ruhango gaherereye mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda yagize ati”Mu karere ka Ruhango icyo kubangamira abaturage kubera ruswa cyangwa ikimenyane ntibihaba. Ni ibintu turwanya kandi twamaganira kure  abayobozi bose barabizi. Ariko birumvikana abayobozi ni benshi ntihabura uwakora nk’ibyo. Uwaba yarabangamiwe yagana ubuyobozi bw’akarere tukamufasha.”

Valens Habarurema uyoboye Rulindo

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu myaka icumi ishize ubukene mu Rwanda bwagabanutse bukava kuri 58% bukagera kuri 38,2%, na ho ubukene bukabije bukaba buri kuri 16%. Ni mu gihe ubukungu bw’u Rwanda na bwo  bwazamutse ku kigero cya 9.3 % mu myaka 25 ishize.

Leave a Reply