IMODOKA ZITWARA ABANTU MU BURYO BWA RUSANGE ZIGIYE KUJYA ZIKORESHA GAS

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushaka ibisubizo birambye mu rwego rw’ingufu, Jean Bosco Mugiraneza, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ingufu, yatangaje ko hari gahunda yo gutunganya gazi methane icukurwa mu Kivu, igakoreshwa mu gutwara imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ibi yabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abagize Inteko Ishinga Amategeko, yari igamije kurebera hamwe ishoramari ribungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere ingufu zitangiza ibidukikije mu baturage.

Uyu muyobozi yavuze ko gazi methane isanzwe icukurwa mu Kivu izabanza gutunganywa neza, igakurwamo ibiyigize bidakenewe, kugira ngo ibe yujuje ubuziranenge bwo gukoreshwa nk’igisimbura lisansi na mazutu mu binyabiziga.

Yasobanuye ko ikoreshwa ry’iyi gazi rizafasha kugabanya ikiguzi cy’ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rutumiza hanze, bityo rikagirira akamaro ubukungu bw’igihugu. Yongeyeho ko bizanafasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere, bigatuma igihugu gikomeza urugendo rwo kurengera ibidukikije.

Jean Bosco Mugiraneza kandi yagaragaje ko iyi gahunda izajyana no guteza imbere ibikorwaremezo byihariye, birimo aho imodoka zizajya zijya gufata iyi gazi (stations), kugira ngo ikoreshwe neza kandi ku buryo bworoshye.

Mu rwego rw’igenamigambi, biteganyijwe ko iyi gazi izibandwaho cyane cyane mu gutwara abantu benshi, by’umwihariko mu mijyi nka Kigali, aho ubwikorezi bukomeje kwiyongera umunsi ku wundi.

Iyi gahunda iri mu murongo wa politiki y’u Rwanda yo guteza imbere ingufu zisukuye, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli no guteza imbere iterambere rirambye.