Abasaga 10,000 bamaze guhitanwa n’ubushyuhe bukabije mu Budage

Ikigo cy’Ubuzima mu Budage (RKI) cyatangaje muri raporo yacyo ya buri cyumweru kuri uyu wa Kane ko, kugeza ubu muri uyu mwaka, abantu bagera ku 9,800 bamaze gupfa bazize ingaruka z’ubushyuhe bukabije, mu gihe hateganyijwe ubushyuhe burenze dogere Selisiyusi 40 mu duce dutandukanye.

RKI yavuze ko umubare munini w’abapfa bazize ubushyuhe ari abafite imyaka 75 kuzamura.

Nk’uko icyo kigo kibivuga, umubare w’abapfa wiyongera cyane mu byumweru aho impuzandengo y’ubushyuhe iba irenze dogere Selisiyusi 20.

Cyongeyeho kiti: “Bityo rero, twiteze ko imiraba y’ubushyuhe bwinshi izaba muri iki gihe cy’impeshyi nayo izatuma umubare w’abapfa wiyongera.”

Mu kwezi kwa Kamena, u Budage bwari bwamaze guhura n’ibihe by’ubushyuhe bukabije burenze urugero, aho mu duce twinshi ubushyuhe bwari kuri dogere 40 cyangwa zirenga.