Abantu batandatu biciwe mu gitero cy’icyuma ku ishuri ry’incuke mu Bushinwa

Abantu batandatu barimo abana batatu biciwe ku ishuri ry’incuke batewe icyuma (imbugita mu Kirundi) mu ntara ya Guangdong yo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Ubushinwa.

Polisi yavuze ko yataye muri yombi umugabo w’imyaka 25 ufite izina ryo mu muryango (ritari iribatizanyo) rya Wu, mu mujyi wa Lianjiang wo muri iyo ntara.

Ibiro ntaramakuru AFP, bisubiramo amagambo y’umutegetsi w’umujyi, byatangaje ko abandi bishwe muri abo bantu batandatu ari umwarimu n’ababyeyi babiri. Umuntu umwe na we yakomeretse.

Icyo gitero cyabaye kuri uyu wa mbere ku isaha ya saa moya n’iminota 40 za mu gitondo (07:40) ku isaha yaho.

Uwo mugabo yatawe muri yombi saa mbili za mu gitondo (08:00) ku isaha yaho ndetse polisi yise ibi byabaye “igitero gikozwe ku bushake”.

Umuntu ufite ububiko ukorera hafi y’iryo shuri ry’incuke yabwiye BBC ko agace karikikije kashyizweho uruzitiro.

Iki gitero cyatumye habaho kuganira henshi ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa, benshi bavuga ko baguye mu kantu kubera ibyabaye.

Ibyaha by’urugomo muri rusange ntibikunze kubaho mu Bushinwa, ariko mu myaka ya vuba aha ishize iki gihugu cyabayeho ibitero bikoreshejwe ibyuma, birimo byinshi byabereye mu mashuri.

Mu kwezi kwa Kanama (8) mu mwaka ushize, uwagabye igitero witwaje icyuma yiraye mu ishuri ry’incuke ryo mu ntara ya Jiangxi mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Ubushinwa, yica abantu batatu ndetse akomeretsa abandi batandatu.

Mu kwezi kwa Mata (4) mu 2021, abana babiri barapfuye naho abandi 16 barakomereka mu gitero gikoreshejwe icyuma cyabereye mu mbaga y’abantu mu mujyi wa Beiliu wo mu karere kigenga ka Guangxi Zhuang.

Mu kwezi kw’Ukwakira (10) mu 2018, abana 14 bakomerekeye mu gitero gikoreshejwe icyuma cyabereye ku ishuri ry’incuke i Chongqing, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubushinwa.

Kuva mu mwaka wa 2010, abategetsi bo mu Bushinwa bakomeje gukaza umutekano mu nkengero z’amashuri.

Muri uwo mwaka, minisiteri y’umutekano mu gihugu yashishikarije abategetsi bo mu nzego z’ibanze “guhashya mu buryo bushimitse [buhamye]” ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kugira ngo habeho umutekano ku barimu n’abanyeshuri.

Nyuma y’igitero cyo muri Mata mu 2021, minisiteri y’uburezi na yo yategetse amashuri gukoresha imyitozo ku buryo bwo guhunga byihuse mu gihe haba habaye igitero.

BBC