Ubwato butwaye abimukira 200 bwaburiwe irengero mu nyanja muri Espagne

Abakora ubutabazi bo muri Espagne barimo gushakisha mu mazi yegereye ibirwa bya Canary ubwato butwaye abimukira nibura 200 b’Abanyafurika baburiwe irengero ubu hashize icyumweru kirenga.

Umuryango ufasha witwa Walking Borders uvuga ko ubwo bwato bukoreshwa mu kuroba bwakoze urugendo buva i Kafountine, umujyi uri ku nkombe y’inyanja mu majyepfo ya Sénégal, uri kuri kilometero hafi 1,700 uvuye ku kirwa cya Tenerife muri Espagne, kimwe mu birwa bya Canary.

Uwo muryango ufasha uvuga ko muri ubwo bwato hari harimo abana benshi, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Efe byo muri Espagne.

Andi mato abiri ameze nk’ubwo atwaye abandi bantu babarirwa muri za mirongo na yo bivugwa ko yaburiwe irengero.

Ubwo bwato butwaye abantu bagera hafi kuri 200 bwavuye i Kafountine ku itariki ya 27 y’ukwezi gushize kwa Kamena (6), bwerekeza mu birwa bya Canary.

Urwego rwa Espagne rukora ubutazi mu nyanja rwabwiye ibiro ntaramakuru Efe ko indege na yo irimo gufasha mu gushakisha ubwo bwato.

Hari amakuru macye kuri ubwo bwato bundi bubiri. Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo ya Helena Maleno, wo mu muryango Walking Borders, avuga ko bumwe burimo abantu hafi 65 naho ubundi bukaba burimo abantu bagera kuri 60. Ibyo byatuma umubare wose hamwe w’abantu baburiwe irengero muri ayo mato atatu barenga 300.

Ibi bibaye hashize ibyumweru Uburayi bubayeho kumwe mu kurohama kw’ubwato mu nyanja ya Mediterane kwishe abimukira benshi, ubwo ubwato bukoreshwa mu burobyi butwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo bwarohamaga hafi y’inkombe y’Ubugereki.