Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abakoresha umupaka wa Nemba barasaba ko bakwemererwa gukoresha indangamuntu bambuka - FLASH RADIO&TV

Abakoresha umupaka wa Nemba barasaba ko bakwemererwa gukoresha indangamuntu bambuka

Abaturiye n’abakoresha umupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Bugesera, baravuga ko nubwo bemerewe kwambuka ariko hari ibikomeje kubakoma mu nkokora mu rwego rwo kugendererana hagati yabo n’Abarundi kuko bakwa Pasiporo na ‘Laissez-Passer’ (Resepase) kandi ubushobozi budahari.

Itangazamakuru rya Flash mu gihe ryari  kuri uyu mupaka wa Nemba ryasanze  nta rujya  n’uruza rw’abambuka ku mpande zombi

Haragaragara aba motari bavuga ko bahamaze amasaha menshi bategereje ko babona umugenzi.

Abaturage baravuva ko guhahirana ku mpande zombi byahagaze kandi byabagizeho ingaruka.

Uretse ikibazo cyo guhahirana, banagaragaza ko bagorwa no gushaka ‘Laissez-Passer’ na pasiporo kuko ngo bisaba amafaranga menshi, bityo bakaba basaba inzego bireba zaganira bakemererwa kwambuka bakoresheje Jeto cyangwa se indangamuntu nk’uko byari bisanzwe.

Umwe ati “Byorohejwe hagashyirwaho uburyo bw’indangamantu nk’uko tujya i  Bugande byaba byiza kurushaho kuko ‘Laissez-Passer’  cyangwa se ‘Passport’ bigurwa amafaranga menshi.”

Undi ati “Amafaranga ya ‘Laissez-Passer’  cyangwa se ‘Passport’ hari bamwe batayafite, badashobora kuyabona, kandi yari afite umuryango hariya, cyangwa yari afite ibikorwa by’ubucuruzi yari gukora hariya ugasanga agumye aha iwacu.

Mu gushaka kumenya impamvu ituma ubuhahirane no kugenderanirana bikomeje kugorana muri Bugesera, ntitwabashije kubona ubuyobozi bw’intara y’iburasirazuba.

Icyakora Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yadutangarije  imbogamizi bahura nazo ariko ko bategereje uruhande rw’Abarundi.

Ati “Ibicuruzwa mu buryo bwa rusange byari bitarakorwa ku ruhande rw’u Burundi nabyo tuategereje, byari biri mu byifuzo twatanze mu gihe twahuraga na bagenzi bacu bo mu Burundi.”

Taliki 8 Ugushyingo 2022, nibwo habaye inama yarihuriyeho  n’intara ya Kirundo yo  mu Burundi n’iburasirazuba n’amagepfo by’u Rwanda.

Nabwo impande zombi zagarutse ku kibazo cyo guhahirana no kugenderanirana.

Ali Gilbert Dunia