Hari abaturage batuye mu Murenge wa Gatunda, mu Karere ka Nyagatare, basaba leta kububakira irimbi ryo gushyinguramo ababo, kuko bari gushyingura mu mirima, abadafite ubutaka bakajya gutira irimbi mu wundi mu murenge.
Ikibazo cyo gutagira irimbi muri uyu Murenge, kigaragazwa nk’igiteye inkeke.
Dore nk’ubu abaturage batujwe mu mudugudu wa Huriro batagira ubutaka, baherutse gupfusha abantu babiri bo mu miryango yabo babura aho babashyingura, kugeza babonye abagiraneza babatiza ubutaka bwo gushyinguraho.
Umwe ati “Iyo umuntu yitabye Imana hano, ni ukujya gutira abagiraneza. Nk’ejo bundi twapfushije umuntu hano h’epfo biba ngombwa ko bashaka kutujyana Murore ngo niho hari irimbi, turanga turavuga tuti ntabwo turajyayo. Murore ni mu murenge wa Rukomo. Byabaye ngombwa ko dushaka umugiraneza adutiza aho gushyingura uwo muntu.”
Undi ati “Bibayeho kabiri aho tumaze guturira muri uyu mudugudu. Bapfusha umuntu, umuntu akaguma mu nzu cyangwa se yaba ari ku bitaro bikaba ngombwa ko dutabaza ubuyobozi akaba aribwo bumuzana, bwahagera bukavuga ngo bagiye gushaka irimbi. Irimbi bigakomeza bikanga. Byakwanga umugiraneza utuye muri uyu mudugudu akaduha aho gushyingura. Ariko byabanje kugorana.”
Mugenzi wabo ati “Hano ibibanza baduhaye ni bito ntabwo wabona uko wagishyinguramo. Urebye ikibanza ni gito nta n’inyuma y’urugo kigira ngo wenda umuntu wawe ube wamushyingura aho.”
Aba baturage bafite impungenge z’uko haramutse hagize abandi bitaba Imana, bashobora kongera gusiragira nk’uko byagenze mu bihe byashize, bagasaba guhabwa irimbi aho guhora basiragirana umurambo, bashaka aho bashyingura.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatunda, buvuga ko bwandikiye Akarere ka Nyagatare inshuro ebyiri bukagaragariza iki kibazo, ariko kugeza ubu nta kirakorwa.
Icyakora umunyamaba Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Bwana Rusakaza Alphonse, avuga ko bagitegereje bihanganye.
Ati “Twari twasabye ubuyobozi bw’Akarere, icyo badusubije ni uko bazohereza itsinda. Urumva ni ukuza kureba ubutaka bwa leta naho irimbi ryashyirwa. […] ubwo rero turategereje ntabwo turabona igisubizokirambye.”
Ubusanzwe abaturage bo mu bice bitandukanye by’uyu murenge wa Gatunda, bashyingura mu mirima yabo cyangwa iruhande rw’inzu zabo.
Ubu ni uburyo bwakomeje kubabera imbogamizi, bitewe n’uko bitesha agaciro imitungo yabo.
Kugeza ubu ubuyobozi bw’uyu murenge, buvuga ko bumaze kwakira ibibazo bibarirwa muri bitanu by’abaturage, babuze aho bashyingura.
Ntambara Garleon