CG (rtd) Gasana Emmanuel uhakana kwakira indonke yatakambiye urukiko ngo afungurwe

Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare mu Burasirazuba rwatangiye kuburanisha ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya CG (rtd) Gasana K. Emmanuel wahoze ayobora intara y’iburasirazuba ku byaha bifitanye isano na ruswa

Bwana Gasana akurikiranweho ibyaha 2:Gukoresha ububasha bw’amategeko mu nyungu ze bwite ndetse no kwakira indonke, ibyaha ahakana yivuye inyuma.

Uru rubanza rwabaye mu mutekano wakajijwe, kuko Gasana yari akikijwe n’abapolisi benshi ku buryo utari kumubona ngo umufotore wisanzuye.

Gasana wigeze kuba umukuru wa polisi mu Rwanda imyaka 9 akayobora intara z’amajyepfo n’uburasirazuba,abanyamakuru ntibamenye igihe yagereye mu rukiko,n’abazindutse basanze yahageze.

Uyu wahoze mu buyobozi bukuru mu Rwanda Cyubahiro Gad wa FLASH/Nyagatare  avuga ko atigeze abona yambaye amapingu.

Saa Tatu ni bwo CG (Rtd) Gasana yinjiye mu cyumba cy’iburanisha. Imodoka ya RIB yamugeje ku rukiko ahagana saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo mbere nibura y’amasaha abiri ngo iburanisha ritangire.

Nta munyamakuru n’umwe wigeze amufotora agera ku rukiko, yewe nta n’uwigeze amubona asohoka mu modoka ya RIB. Ubwo umunyamakuru  yageraga ku rukiko saa 7:04, yasanze hagikorwa amasuku, abo wabazaga bose nta kintu bakubwiraga niba uregwa yahageze. Gusa hari ibice bimwe by’urukiko umuntu atari yemerewe kugeramo.

Abanyamakuru bose basabwe kwinjira mu cyumba cy’iburanisha nta gikoresho na kimwe cy’ikoranabuhanga bafite, yaba telefoni, mudasobwa cyangwa se camera; nyuma ni bwo Gasana yinjiye yambaye ikote ryijimye.

Ku muryango iburanisha ryabereyemo, hari amatangazo avuga ko nta muntu n’umwe wemerewe kwinjirana ibyo bikoresho. Usibye abanyamakuru bari bahari, abandi ni abo mu muryango we.

CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023. Hari nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe ku nshingano ze nka Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, umwanya yari amazeho imyaka ibiri n’igice.

Umucamanza yavuze ko Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite. Abajije Gasana icyo abivugaho, yasubije ko byose abihakana.

Umushinjacyaha yavuze ko asabira Gasana gufungwa by’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.

Ni ibyaha yavuze ko bikomoka ku mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite isoko ryo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba.

Ngo muri Gicurasi 2022, rwiyemezamirimo yari amaze kuyageza mu mirenge ya Gahengeri na Karenge i Rwamagana. Ngo ageze muri Karenge, yahuye n’ikibazo, abura umuriro uhagije yagombaga gukoresha ku mashini, ku buryo hamwe wari muke ahandi nta wuhari.

Icyo gihe ngo yarebye Gasana, amuganiriza uwo mushinga n’imbogamizi afite, undi amubwira ko azamufasha.

Ku wa 25 Gicurasi 2022, Gasana ngo ari kumwe n’abayobozi b’uturere n’ab’inzego z’umutekano, basuye uwo mushinga barawushima. Nyuma y’iminsi itatu, Karinganire yandikiye Gasana, amusaba rendez-vous kugira ngo amugaragarize imbogamizi ziri mu mushinga, bityo amukorere n’ubuvugizi.

Icyo gihe bahuriye kuri hotel i Nyagatare, baraganira, Gasana amubwira ko afite umurima uri mu Murenge wa Katabagemu mu Mudugudu wa Rebero, amusaba ko yamupimira niba munsi y’ubutaka harimo amazi.

Ku wa Kane Kamena 2022, Karinganire yagiye gupima ya sambu ya Gasana, asanga harimo amazi. Gasana ngo yamusabye ko yamufasha ayo mazi akazamurwa, akajya akoreshwa mu kuhira mu murima wa macadamia bityo akazabiheraho amukorera ubuvugizi ashaka.

Icyo gihe Karinganire yakoresheje amafaranga yari yarahawe mu misanzu y’abaturage b’i Rwamagana bashakaga ko abagereza amazi mu mirima.

Tariki 4 Nyakanga 2022, amazi yari yamaze kugera mu isambu ya Gasana, mu bikorwa Ubushinjacyaha bwavuze ko byari bifite agaciro ka miliyoni 48 Frw.

Nyuma Gasana yatangiye gukorera Karinganire ubuvugizi, abwira ba Meya barimo uwa Rwamagana na Gatsibo, kuzashaka uyu mugabo ngo baganire, kugira ngo abasobanurire umushinga we.

Yanahuje Karinganire n’abayobozi ba Koperative ya Ntende ihinga umuceri, kugira ngo abafashe kubona amazi kuko ubuhinzi bw’umuceri bukenera amazi menshi.

Nyuma ngo Gasana yaje gusa n’uwikanga ko ibyo yakoze bishobora kuzamo ikibazo, ahagarika rwiyemezamirimo na bimwe mu bikoresho byari byashyizwe mu murima we arabihagarika.

Mu mpamvu zikomeye Ubushinjacyaha bushingiraho bumusabira gufungwa by’agateganyo, ni uko ngo RIB ubwayo yageze mu isambu ya Gasana tariki 27 Ukwakira 2023, isanga hari pompe zicomekwaho imipira ijyana amazi mu murima n’umuriro w’amashanyarazi wifashishwa kugira ngo izo mashini zikore.

Indi mpamvu ngo ni amashusho n’amafoto agaragaza ko hari imirimo yakorewe muri iyo sambu, aho Karinganire yagiye ayasangiza Gasana amwereka aho ibikorwa bigeze kuri WhatsApp.

Mu ibazwa, ngo Gasana yemeye ko yahuye na Karinganire kuri hotel i Nyagatare, ko rwiyemezamirimo yapimye amazi akayazamura no mu murima, ndetse yemera ko ibyo byose yakorewe nta mafaranga yigeze yishyura.

Nibyo Ubushinjacyaha buheraho buvuga ko ari indonke yasabye, akanayakira kugira ngo akore ikiri mu nshingano ze, aricyo ubuvugizi.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare ko rwafunga Gasana by’agateganyo kuko ibyaha akurikiranyweho bihanishwa inyaka irenze ibiri. Bwagaragaje ko akomeje gukorwaho iperereza kandi bitewe n’imyanya yabayemo ashobora kuribangamira cyangwa agatoroka igihugu.

Gasana yasabye kuburana ari hanze, avuga ko amaze imyaka irindwi afite uburwayi bukomeye burimo ubwa diabete, pressure na cholesterol ndetse afite imitungo yatangaho ingwate.

Nyuma yo kumva ubwiregure bw’impande zombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwanzuye ko umwanzuro ku cyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku wa 15 Ugushyingo 2023, saa Cyenda.