Perezida Kagame yasabye abahawe inshingano mu butabera kudasumbanya abanyarwanda

Mu muhango wo kwakira indahiro z’abakora mu nzego zitandukanye z’ubutabera, perezida Kagame yabibukije ko akazi bakora karemereye abasaba kudasumbanya abaturarwanda.

Umukuru w’igihugu yavuze ko abantu aho bari amakosa ahaba, ikingenzi ari ukugabanya ibitabereye ubuzima bw’abantu.

Mu barahijwe harimo:

▪︎Jean-Bosco Kazungu, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga

▪︎Isabelle Kalihangabo, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga

▪︎Xavier Ndahayo, Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire

▪︎Angeline Rutazana, Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire

▪︎Jean-Pierre Habarurema, Perezida w’Urukiko Rukuru

▪︎Consolée Kamarampaka, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB.

Perezida Kagame yibukije aba bayobozi mu butabera barahiye ko nabo batari hejuru y’amategeko.