Hagiye kuba amatora yuzuza imyanya itarimo abayobozi mu nzego z’ibanze:Umudugudu uhabwe njyanama

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko nyuma y’umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira, hateganyijwe amatora yo kuzuza imyanya yaburagamo abayobozi mu nzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku Karere.

Aya matora azatangirira ku rwego rw’umudugudu kuwa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023. Kuri uru rwego hazanatorwa Biro y’Inama Njyanama y’Umudugudu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza mu kiganiro IKAZEMUNYARWANDA cya Radio Flash yavuze ko   imyanya izatorerwa mu nzego z’ibanze ari 13.165, gusa ngo imyanya 7000 nta bantu bari bayirimo.

Imyanya ikaneye kuzuzwa ahanini iri muri komite nshingwabikorwa n’abajyanama kuva ku rwego rw’Akagari, Umurenge no ku Karere, hamwe n’abahagarariye abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.

Amatora y’Abayobozi n’Abajyanama kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’umurenge azabera mu turere twose tw’Igihugu.

Ni mu gihe amatora y’abayobozi ku rwego rw’Akarere azaba mu turere twa Burera, Rulindo, Musanze, Gakenke, Rubavu, Karongi, Rutsiro, Rwamagana na Nyamasheke.

Munyaneza yahamije ko amatora y’abajyanama mu turere azasiga habonetse abayobozi b’uturere bashya mu turere icyenda, kuko amatora ya ba meya abanzirizwa n’aya Njyanama y’Akarere.

Abayobozi b’uturere bazasimburwa harimo Ildephonse Kambogo wahoze ayobora akarere ka Rubavu. Uyu yeguye tariki ya 5 Gicurasi mu nama idasanzwe yahuje abajyanama b’Akarere ka Rubavu.

Jeanne d’Arc Nyirabihogo wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rwamagana na we azasimbuzwa nyuma yo kwegura.

Mu karere ka Rutsiro kandi hazatorwa komite nyobozi y’akarere yose, nyuma y’uko kuwa 28 Kamena 2023, abari abayobozi bose birukwanywe.

Mu karere ka Musanze naho hazatorwa komite yose nyuma y’uko babiri birukanwe ku myanya yabo na ho Andrew Mpuhwe Rucyahana wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu akegura ku mirimo ye kuwa 24 Nyakaga 2023, nyuma yo kwitabira ibikorwa by’iyimikwa ry’umutware w’Abakono.

Aya matora kandi azasiga hasimbuwe uwari meya w’Akarere ka Gakenke Jean Marie Vianney Nizeyimana na Marie Chantal Uwanyirigira wayoboraga akarere ka Burera bombi birukanwe mu myanya bari barimo.

Mu karere ka Karongi ho Meya Mukarutesi Vestine yakuwe mu mwanya we n’inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere yamushinje kunanirwa kuzuza inshingano ze.

Mu karere ka Nyamasheke kandi uwari Meya waho, Mukamasabo Appolonie na we yakuweho n’inama njyanama kuwa 28 Kanama 2023, imushinja imyitwarire idahwitse ndetse no kunanirwa kuzuza inshingano ze.

Bwana Munyaneza yavuze ko urwego rw’umudugudu ruzatora abajyanama bazajya bahwitura komite nyobozi, aba bajyanama bakazaba ari abasanzwe mu myanya y’ubuyobozi:Abajyanama b’ubuzima,Abahagarariye abagore,Abajyanama b’ubuhinzi n’abandi.

Ku badivantisti b’umunsi wa karindwi bataboneka ku isabato, NEC ivuga ko nk’uko bakoa umuganda ku cyumweru,aho bazwi biganje amatora bazayakora kuri uwo munsi.