Amerika ivuga ko yagabye ibitero by’indege ku bubiko bubiri bw’intwaro n’amasasu mu burasirazuba bwa Syria, bukoreshwa n’umutwe wa Revolutionary Guards wo mu ngabo za Iran.

Minisitiri w’ingabo w’Amerika Lloyd Austin yavuze ko ibyo bitero byabayeho mu gusubiza ku bitero biherutse kugabwa ku bigo bya gisirikare by’Amerika muri Iraq na Syria byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Iran.

Mu itangazo, yavuze ko ibyo bitero by’Amerika “bitandukanye n’intambara ikomeje hagati ya Israel na Hamas”.

Iran nta cyo yahise itangaza.

Ibyo bitero byabaye kuri uyu wa gatanu saa kumi n’iminota 30 za mu gitondo (04:30) ku isaha yaho, hafi y’umujyi wa Abu Kamal, uri ku mupaka na Iraq.

Ntibiramenyekana niba hari abapfuye cyangwa abakomeretse muri ibyo bitero.

Muri iryo tangazo, Minisitiri Austin yagize ati: “Ibi bitero biboneza [bihamya] byo kwirwanaho ni igisubizo ku rukurikirane rukomeje kubaho rw’ibitero ahanini bitagize icyo bigeraho byagabwe ku basirikare b’Amerika muri Iraq no muri Syria bikozwe n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Iran byatangiye ku itariki ya 17 Ukwakira [10].”

Abasirikare b’Amerika n’abo mu rugaga rukorano na yo bagabweho ibitero inshuro nibura 12 muri Iraq n’inshuro enye muri Syria, kuva intambara yatangira hagati ya Israel na Hamas.

Ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika – Pentagon – bivuga ko abasirikare 21 bose hamwe b’Amerika bakomeretse mu buryo bworoheje muri ibyo bitero.

Abategetsi bo muri Amerika begeka ibyo bitero ku mitwe yitwaje intwaro ikoreshwa na Iran ikorera muri ako karere. Iran ishyigikiye Hamas, itegeka Gaza, hamwe na Hezbollah, ikorera muri Liban (Lebanon). Iran iha iyo mitwe yombi intwaro n’amafaranga.

Austin yagize ati: “Ibi bitero bishyigikiwe na Iran bigabwa ku ngabo z’Amerika ntibyakwihanganirwa kandi bigomba guhagarara.

“Niba ibitero ku ngabo z’Amerika by’imitwe ikoreshwa na Iran bikomeje, ntituzazuyaza mu gufata izindi ngamba za ngombwa mu kurinda abantu bacu.”

Ku wa kane, ibiro bya Perezida w’Amerika – White House – byavuze ko Perezida Joe Biden yaburiye Iran kwirinda kurasa ku basirikare b’Amerika mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, mu butumwa bw’imbonekarimwe yageneye umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei.

Nanone ku wa kane mu nama y’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran Hossein Amirabdollahian yaburiye Amerika ko itarokoka umuriro wagurumana mu karere niba urugomo muri Gaza rukomeje.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, Amerika yohereje amato y’intambara n’indege z’intambara muri ako karere. Ku wa kane, umutegetsi wo muri Amerika yavuze ko abasirikare 900 b’Amerika na bo barimo kujyanwa muri ako karere.

Ibigo bya gisirikare by’Amerika mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati mbere byarashweho, Amerika isubiza igaba ibitero byo kwihorera.

Muri Werurwe (3) uyu mwaka, Amerika yagabye ibitero byinshi by’indege mu burasirazuba bwa Syria ku mitwe ifitanye imikoranire na Iran, nyuma yuko igitero cy’indege nto y’intambara itarimo umupilote (drone) cyishe umukozi wo mu gisirikare cy’Amerika.

Inkuru ya BBC