Kenya: Gachagua yasabwe kubaha abaturage bo mu bwoko bw’Abakamba

Visi perezida Rigathi Gachagua, yamaganiwe kure na bamwe mu banyapolitiki muri Kenya bamusaba kubaha abaturage bo mu bwoko bw’Abakamba, yasabye kwitandukanya na Kalonzo Musyoka kuko ngo ntacyo azabagezaho.

Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko uyu mutegetsi nomero ya kabiri  mu gihugu yari muri aka Karere mu muhango wo gushyingura.

Visi perezida Gachagua ngo yabwiye aba baturage ko mu biganiro biri hagati ya leta n’abatavuga rumwe nayo, Musyoka nta kintu azakuramo kuko kuri we ntacyo aricyo cyatuma rubanda imuyoboka.

Aka karere kazwi nka Ukambani gatuwe n’abakamba kagizwe n’intara za Makueni, Machakos na Kitui gatuwe na miliyoni ebyiri z’abaturage babasha gutora.

Ikinyamakuru The Citizen Digital cyanditse ko Depite Makali Mulu uhagarariye Kitui yo hagati, yasabye visi perezida kubaha aba baturage kandi amunenga ko nta muntu umurimo kuko yagiye gutabara ahageze ajya mu bya politiki

Depite Mulu yanenze bikomeye Gachagua kuba agera aho ashaka kwereka abaturage uko bakwiye kubaho akabambura uburenganzira bwabo ku nyungu ze, ngo ibi ni agasuzuguro kadakwiye umuntu nka visi perezida.

Iyi ntumwa ya rubanda yavuze ko abanyapolitiki bose bari bahisemo kureka ibya politiki bakifatanya n’umuryango wari wapfushije umuntu, ngo bibwiraga ko n’abandi baza kubyubaha batungurwa na Visi Perezida Rigathi Gachagua waje ahagarariye Perezida William Ruto, aho yafashe abapfushije mu mugongo ajya mubyo kubabuza kuyoboka Kalonzo Musyoka.

Uyu mudepite ukomoka muri kariya Karere ka Ukamba, yavuze ko abakamba nk’ubwoko bwa gatanu bw’abantu benshi mu gihugu, basaba ko visi perezida abasaba imbabazi ku gasuzuguro k’akaminura muhini yaberetse kuko kubabuza amahitamo ni ukubasuzugura bikabije.

Uyu munyapoltiki avuga ko abakamba bahisemo kuba inyuma ya Raila Odinga mu kiswe Azimio la Umoja, kubabuza amahitamo yabo ari ukwerekana ko ibyiza by’igihugu hari abo bitazareba.

Ubusanzwe Kalonzo Musyoka mu Karere ka Ukamba, asanzwe ari umunyapolitiki ukunzwe kuburyo kumubakuraho byaba iturufu yo kuba UDA riri ku butegetsi, ryashaka kwigarurira abaturage.

Muri Kenya iturufu ya politiki yabo ubusanzwe ishingira ku moko ahanini abashaka amajwi bagomba kugira umu Kikuyu, kuko aribo benshi mubatuye igihugu bakagira ijambo mu Karere ka Mount Kenya.

Rigathi Gachagua ntaragira icyo avuga ku kunengwa gucecekesha abaturage kandi yari agiye gutabara akikinira politiki.