Leta yagabanyije umusoro ku mitungo itimukanwa

Guverinoma y’u Rwanda yagabanyije imisoro ku mutungo utimukanwa irimo ubutaka, inzu z’ubucuruzi n’ibindi.

Ibi byemejwe hashingiwe ku cyerekezo cyatanzwe na Perezida Paul Kagame muri Mutarama 2023 nk’uko Minisiteri y’imari n’igenamigami yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023.

Bimwe mu byagabanyirijwe imisoro harimo umusoro ku mutungo utimukanwa  n’ubutaka hao washyizwe hagati ya 0 na 80Frw kuri meterokare, uvuye kuri 0-300Frw kuri meterokare.

Umusoro ku nzu ya kabiri washyizwe kuri 0.5% by’igiciro cy’inzu n’ubutaka bikomatanyije.

Naho umusoro ku nyubako z’ubucuruzi ni 0.3% uvuye kuri 0.5%  by’igiciro cy’inyubako n’ubutaka yubatseho bikomatanyije.

Minisiteri y’Imari n’igenamigambi yagaragaje ko umusro ku nyubako z’ubucuruzi ugarukira ku gaciro ka miliyari 30Frw.

Umusoro ku bugure bw’umutungo utimukanwa uzajya ubarwa kuri 2% by’agaciro k’umutungo mu gihe wagurishijwe n’umucuruzi wanditse, na 2.5% mu gihe wagurishijwe n’utari umucuruzi wanditse. Icyakora umutungo utarenze miliyoni 5 z’Amanyarwanda ntiwishyura umusoro ku bugure.

Muri izi mpinduka, Guverinoma yakuyeho kwishyura TVA ku muceri n’ifu y’ibigori byaba ibiguriwe imbere mu gihugu cyangwa ibitumijwe mu mahanga.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi yasobanuye ko Ibi bigamije kugabanya ibiciro by’ibiribwa ku isoko no kunganira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri.

Umusoro ku nyungu ku bigo (Corporate Income Tax) wagabanyijwe uva kuri 30% ushyirwa kuri 28% hagamijwe ko mu gihe cya vuba uzakomeza kumanuka ukagera kuri 20%.

Minecofin iti “Ibi bizatuma u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu by’Afurika bibereye gushoramo imari”.

Mu rwego rwo kuzamura ishoramari rishingiye ku bukerarugendo n’amahoteri, Guverinoma yafashe ingamba zo guhindura imisoro yatangwaga ku bicuruzwa byihariye, birimo ibinyobwa. Urugero, mu buryo bushya bwo gusora, umusoro ku byaguzwe kuri divayi uzaba 70% ariko ibisorerwa ntibirenge 40.000 Frw ku icupa.

Guverinoma kandi yavuguruye Ipatanti, abacuruzi bazajya bishyura umusoro w’ipatanti ukubiyemo ipatanti isanzwe n’amafaranga y’isuku rusange. Ibigo by’ubucuruzi bifite amashami arenze rimwe bizajya byishyura ipatanti imwe gusa muri buri karere bikoreramo.

Muri izi mpinduka, amwe mu mafaranga yose yajyaga yishyuzwa n’inzego z’ibanze ku byangombwa cyangwa serivisi baha abaturage azakurwaho.

Gahunda yo kuvugurura imisoro (MTRS) igamije gushyira mu bikorwa ivugurura ryose ribayeho, mu rwego rwo kuzamura uruhare imisoro igira mu iterambere rirambye ry’Igihugu, hakusanywa imisoro y’imbere mu Gihugu ku rugero rukwiriye, kandi hakoreshejwe uburyo bugezweho, buciye mu mucyo, kandi bunoze.