Sobanukira n’indwara ya Cardiomyopathies yibasira imitsi y’umutima

Indwara ya Cardiomyopathies, ni indwara yibasira imitsi y’umutima kandi ikagabanya ubushobozi bw’umutima bwo kuvoma amaraso akungahaye kuri ogisijeni mu mubiri wose. Ibi bishobora gutuma umutima unanirwa.

Amaherezo, abantu banduye bafite ibyago byo kunanirwa k’umutima, kuwurwara cyangwa urupfu rutunguranye.

Hari ibimenyecyo by’ibanze biranga iyi ndwara.

Indwara ya Cardiomyopathies ishobora kuba nyirabayazana w’indwara yo guhumeka nabi, kubabara mu gatuza, n’izindi ndwara z’umutima.

Guhumeka nabi, kubyimba amaguru n’ibirenge, kubyimba munda kubera kwiyongera k’amazi mu mutima, kugira inkorora ikabije, umutima utera wihuta, ndetse no gucika intege.

Iyi ndwara abantu bamwe irabazahaza bitewe n’ubudahangarwa bw’umubiri, abandi ntibazahaze.

Mu gihe wibonyeho kimwe muri ibi bimenyetso ni ngobwa kugana kwa muganga

Ubwoko bumwebumwe bwa cardiomyopathie bushobora kwanduzwa mu miryango, aha niho umuganga ashobora kugusaba ko abagize umuryango wawe basuzumwa bose.

Indwara ya cardiomyopathie igira ubwoko bubiri aribwo;

Hypertrophique cardiomyopathie

Muri ubu bwoko bwa cardiomyopathie, imitsi y’umutima igira umubyimba udasanzwe, bityo umutima ugakora cyane kugirango usunike amaraso amwe mu mubiri. Ubundi bwoko ni Arhythmogenic, muri ubu bwoko budasanzwe bwa cardiomyopathie, selile zigize imitsi y’umutima zisimburwa n’uduce twinkovu.  Ubwoko bwose bwa cardiomyopathie bushobora gutera injyana idasanzwe y’umutima (arththmias),gutembera kw’amaraso, gutera k’umutima, cyangwa kunanirwa k’umutima. Urashobora kwirinda ibyago byo kurwara umutima ndetse n’ubundi bwoko bw’indwara z’umutima ubaho ubuzima bwiza bw’umutima, harimo:Kwirinda kunywa inzoga cyangwa kokayine, kugenzura umuvuduko ukabije w’amaraso, cholesterol nyinshi na diyabete, kurya indyo yuzuye, gukora imyitozo isanzwe, gusinzira bihagije, no kugabanya imihangayiko.

 Umuntu umwe apfa buri masegonda 33 muri Amerika azize indwara zifata umutima. Abantu bagera kuri 695.000 muri Amerika bapfuye bazize indwara z’umutima mu 2021. Indwara z’umutima zatwaye Amerika hafi miliyari 239.9 z’amadolari buri mwaka.

NZABONIMANA Valens