Abakiri bato bagire uruhare mu bibakorerwa-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asanga igihe cyigeze ngo abakiri  bato   bagire ruhare mu  bibakorerwa, aho guhora batekererezwa ibyabagirira akamaro mu gutera imbere mu by’ubukungu.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 21 Kamena 2022,  ubwo yitabiraga Ihuriro ry’Ubukungu n’Ubucuruzi ry’Ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza iteraniye mu Rwanda.

Nta gushidikanya ko imibereho n’ahazaza h’abakiri bato bo mu muryango  w’ibihugu bikoresha icyongereza ari nabo benshi  muri uwo muryango, bizakomeza kuganza mu biganiro bikorwa mu nama ya Commonwealth ibaye ku nshuro ya 26 ikaba  iri kubera mu Rwanda.

Commonwealth ni umuryango wa kabiri ku Isi, mu miryango mpuzamahanga igizwe n’ibihugu byinshi,  nyuma y’umuryango w’abibumbye ugizwe na 60% by’abari munsi y’imyaka 30.

Icyakora ishusho ihuriweho y’abakiri bato bafite ibitekerezo byo gutera imbere mu by’imari mu Rwanda ishobora kuba ari  nayo iri muri bimwe mu   bihugu bigize uyu muryango.

Umwe ati “Muri rusange ni ubushobozi bubura. Njyewe ibintu by’ubucuruzi nabigerageje kenshi bishoboka ndetse n’ubu ni nk’aho aribyo nari ndimo ariko wahura n’ibintu by’imisoro…iyo utangiye kwa kundi bavuga ngo ni ugutinyuka mbere na mbere uratangira ariko waba ufite ducye ugasanga biri kugeraho bikagorana, kubera iki? Cya gishoro kiri kuba gicye,no  kubura abaterankunda cyangwa se abagufasha.”

Undi ati “Bisaba amafaranga. Ayo mafaranga kuyabona, inzira yoroshye ni uguca muma banki, amabanki ku muntu ukirangiza udafite ingwate biragoye kubona inguzanyo.”

Kuba hari imishinga yiganje mu ntekerezo yo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko, ariko imvugo yo kubaka ubwo bushobozi ikaba iruta kure iy’abakiri bato, bemera ko koko bubakiwe ubushobozi ituma Dr. Akinwumi Adesina Uyobora Banki Nyafurika itsura Amajyamabere, agira impungenge ko imishinga yo kubakira ubushobozi abakiri bato igirira akamaro abo itagenewe.

Ati “Buri gihe tuvuga ko ahazaza hari mu biganza by’abakiri bato. Ibyo ntabwo mbyizera, ahubwo ibihe turimo nonaha nibyo bafite mu biganza. Tugomba gutangira kubashoramo imari uyu munsi, kandi iyo urebye ibyo dukwiye gukora nonaha, rimwe na rimwe ngenda hirya no hino nkumva abantu bavuga bati turashaka kongerera ubushobozi urubyiruko, ariko sindumva ukiri muto avuga ngo nongerewe ubushobozi.”

 Yunzemo ati “Ubwo rero biragaragara ko abo bagakwiye kubongerera ubushobozi, ahubwo babwiyongera bo ubwabo. Urubyiruko ntabwo rukeneye kongererwa ubushobozi, ahubwo rukeneye ishoramari, ishoramari,  ishoramari.”

Mu kiganiro cyari kigamije kwerekana uburyo amahirwe y’ejo hazaza muri Commonwealth, akwiye kuba asangiwe mu buryo bungana, Perezida  wa Repubulika Paul Kagame yagizemo uruhare, ubwo yitabiraga Ihuriro ry’ubukungu n’ubucuruzi rya Commonwealth, yagaragaje ko hakwiye gutekerezwa uko urubyiruko rwagira uruhare mu birukorewa, aho guhora rutekererezwa ibyarugirira akamaro.

Ati “Abakiri bato turi kuvuga kandi twanavuzeho inshuro nyinshi, kandi turabizi ko ari miliyoni na miliyoni hanze aha, dukeneye gutekereza ibyo twabakorera babigizemo uruhare aho gutekereza ibyo tubakorera…Kubera ko bazi nabo icyo gukora bakeneye, ibyo abenshi mu bari hano mwagarutseho. Ni ukugera ku bitandukanye badafite ubushobozi bwo kugeraho.”

Ubunyamabanga bukuru bwa Commonwealth, buvuga ko umusaruro mbumbe w’ibihugu bigize uyu muryango, ungana na miliyari ibihumbi 13,1 by’amadorali y’Amerika  ndetse byitezwe ko mu myaka itanu iri imbere, uzazamuka ukagera kuri miliyari ibihumbi 19,5$ mu 2027.

Gusa igiteye impungenge ni uko ubwo bukungu bw’umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza, bwihariwe n’ibihugu bitanu gusa, nyamara intego y’umuryango ari ukugira ubukungu busangiwe.

Tito DUSABIREMA