Bwa mbere Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza Charles n’umugore we Camilla bageze i Kigali aho bitabiriye inama y’Abayobozi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM,iri kubera mu Rwanda.
Aba bombi bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022.
Muri iyi nama ya CHOGM, Prince Charles araba ahagarariye nyina umubyara akaba n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II utarabashije kuboneka.
Umuryango wa Commonwealth uhuriyemo ibihugu 54 ku migabane itandatu y’Isi, bikoresha ururimi rw’Icyongereza, bituwe n’abaturage bose hamwe bagera kuri miliyari 2.6.
Benshi muri abo baturage ni urubyiruko kuko rusaga 60 %.
Inama y’Abayobozi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, baterana buri myaka 2, ikakirwa n’ibihugu bitandukanye bigize uwo muryango.
Kuva mu 1971, hamaze guterana inama 24, iheruka kuba yabereye mu Bwongereza muri 2018.