Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Bugesera baravuga ko kungwingira k’umwana bituruka ku babyeyi babo batita ku mirire y’abana babo.
Aba bavuga ko hari ababyeyi batwawe n’ubusinzi bakirengagiza imirire y’abana.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera ntibunyuranya n’aba baturage, bukongeraho ko hari abatazi ibikwiye abana bagomba kugaburirwa.
Akarere ka Bugesera gakomeje kugira imibare iri hejuru y’abana bagwingira, abatuye aka karere bavuga ko kimwe mu bitera kuzamuka k’umubare w’igwingira ry’abana ari ababyeyi batita ku mirire y’abana babo kuko usanga bamwe baratwawe n’ubusinzi bakirengangiza inshingano zo kurera.
Uwitwa NIYONTEZE Speciose yagize ati “Kugwingira k’umwana bituruka ku babyeyi babo kuko nzi ko iyo umwana umwitayeho ibyo wamuha byose ugashyiramo imboga, akabona n’igikoma akanywa nta kibazo yagira.Gusa nyine ukoreye amafaranga icyo gihumbi cyangwa se ibyo bihumbi bibiri ukajya kubinywera, nanone urumva ni kwa kumusubiza inyuma.”
Mutabazi Richard Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yemeza ko intandaro y’igwingira ry’abana ari imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi ku bijyanye.
Yagize ati “Dusanga impamvu zimwe mu by’ukuri ari ababyeyi batita ku bana, ugasanga ni umubyeyi watwaye n’biyobyabwenge, ni umubyeyi utamenya n’umwana ko yariye. Icya kabiri ni ubujiji, n’umubyeyi wita ku mwana rimwe na rimwe atamuha ibikwiye. Abantu banabyitiranya n’ubukene, aha usanga umubyeyi agurira umwana irindazi rigura ijana, akamara umwaka ataramugurira igi kandi naryo rigura ijana.”
ANITA Asiimwe, Umuhuzabikorwa wa Gahunda Mbonezamikurire y’abana bato ku rwego rw’igihugu, avuga ko iyo umwana arenze imyaka ibiri y’amavuko yaragwingiye ko icyamukorerwa kugira ngo akire kungwingira kitaramenyekana.
Yagize ati: “Iyo dukurikije ibikomoka mu bushakashatsi, dusanga ko iyo umwana arenze imyaka ibiri y’amavuko yarangwingiye, ibishoboka kugira ngo dusubize inyuma ibyamaze kuba ku bwonko bwe ari bike cyane. Ni nayo mpamvu tuvuga tuti abantu bose bahaguruke bashyire ingufu mu minsi igihumbi ya mbere y’ubuzima bw’Umwana. Hirya y’iyo minsi ya mbere, icyo dushobora gukora kugira ngo umwana akire igwingira ntabwo uyu munsi turakimenya.”
Abana basaga 1900 nibo bavuwe imirire mibi. Raporo yakozwe n’akarere ka Bugesera yakozwe mu mezi 3 y’uyu mwaka yerekana ko abana basaga 400 bafite imirire mibi.
Raporo yasohowe n’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare mu mwaka wa 2015, yerekana ko ku rwego rw’igihugu, abana bagwingiye bari munsi y’imyaka itanu bangana na 38%.
Imibare mishya y’abana bagwingiye ku rwego rw’igihugu iteganyijwe gushyirwa ahagaragara umwaka utaha wa 2020.
Dosi Jeanne Gisele