Perezida Kagame asanga uburere ari ipfundo ryo kugira urubyiruko rufite akamaro

Perezida Paul Kagame yavuze ko uburere ari ipfundo rikomeye mu kugira urubyiruko rufite akamaro muri iki gihe ndetse no mu bihe biri imbere.

Ibi umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023, ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.

Nyuma yo kwakira indahiro, Perezida Kagame, yibukije Minisitiri mushya w’urubyiruko ko asanze abandi mu nshingano zitandukanye ariko icyangombwa ari kuzuza inshingano za buri wese kandi ko  gufatanya no kuzuzanya  ari  ingenzi.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko uburere ari inshingiro ry’ejo heza h’urubyiruko cyane ko ari rwo hazaza ha buri gihugu.

Yagize ati “Urubyiruko niho hazaza h’ejo ha buri gihugu na buri bantu abo aribo bose,  ntabwo tureba ejo hazaza gusa tureba n’uyu munsi. Urubyiruko bivuze  ko rukenerwa  mu gihe kiri imbere kurushaho ariko binavuze ko ibyo bishaka kurera, kurera iyo ufite abantu bato, iyo ufite abana kugira ngo bakure neza bazagire akamaro mu bihe biri imbere biterwa n’uburere wabahaye, uburere butandukanye.”

Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati “Uburere bw’imico, imyifatire, ubushobozi, niho havamo amashuri, niho havamo kugira ubuzima bwiza, uba umwubaka kugira ngo agire muri we gushobora ariko noneho bishingiye kuri za ndangagaciro ziba zikenewe mu bantu aho ariho hose.”

 Tariki 24 Werurwe 2023, nibwo Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko asimbuye Rosemary Mbabazi wari kuri uyu mwanya guhera mu 2017.