Imibereho ya ba Nyakabyizi iri mu kaga kubera nta mushahara fatizo- Cotraf

Ihuriro ry’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda Cotraf Rwanda, ryagaragaje ko imibereho y’abakozi ba nyakabyizi ikomeje kujya habi henshi bahembwa intica ntikize, bitewe n’uko nta mushahara fatizo uriho. 

Uburemere bw’ikibazo cy’imibereho mibi y’abakozi ba nyakabyizi iterwa n’uko nta mushahara fatizo uriho, busobanurwa muri ubu buryo na Rusine Alex, Impuguke mubijyanye n’umurimo.

Ati “Ikiro kimwe cy’akawunga kigura angahe? None se umukozi ushobora kugenda agakora ntashobore kubona 2.500Frw bigura ikiro cy’ibishyimbo n’akawunga ngo arye n’umuryango, ubwo ubukungu bwacu bwaba bugana he? Tuba tureba ngo mu kiciro cy’umurimo runaka umukozi w’i Rwanda ni iki akeneye kubona kugirango abone ibimubeshaho by’ibanze?”

Bamwe mubaturage ba nyakabyizi nabo bagaragaza ko muri iki gihe imibereho igoye, bityo bakagaraza buri wese n’ibyo akora amafaranga yamufasha kubona ibyibanze mubuzima.

Umwe ati “Ukurikije uko ubuzima buhagaze muri iki gihe, nk’ibihumbi icumi ku mafaranga ya buri munsi numva yagira icyo afasha umufundi.”

Mugenzi we ati “Ugendeye nko kukazi k’umuhinzi n’imvune aba yagize, na bitatu wabimuha.”

Undi nawe ati “ Ubu mfite abana batanu. Ubwo ni ukuvuga ngo muri macyeya ubu tuvugana ntabwo ku munsi njye nshobora kujya hasi y’amafaranga ibihumbi 10.”

Ihuriro ry’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda Cotraf Rwanda, rivuga ko Leta ikwiye kwihutisha ishyirwaho ry’umushahara fatizo kandi ko mugihe bitarakorwa hakomeza ubugenzuzi, bwo kureba niba uburenganzira bw’umukozi nko guhembwa neza kandi kugihe bwubahirizwa.

Jean Marie Eugene Muhire ni Umunyamabanga Mukuru wa Cotraf Rwanda.

Ati “Nk’abahagariye abakozi icyo twifuza ni uko byihutisha (Umushahara fatizo), niba ari inyigo zikorwa zigakorwa, niba hari ibindi bisuzumwa bigasuzumwa. Ariko aho bikabije cyane hagiye hagaragara nko mubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho abakozi usanga bafite ubuzima buri hasi ugereranyije n’ibyo amasosiyete abakoresha ashobora kuba yakuramo, aho ngaho Leta ikareba uburyo yafasha kuba hajyaho ingamba.”

Mubihe bitandukanye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yakunze gusobanura ko ibijyanye no gushyiraho umushahara fatizo bikiri kuganirwaho n’inzego bireba.

Uku ni nako Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, aherutse kubisubiramo ubwo mu minsi ishize yaganiraga n’Abikorera.

Ati “Ibiganiro biracyahari ariko hano ntabwo twatanga icyemezo ngo tuvuge, kuko ntabwo ari twebwe dushinzwe gufata icyemezo.”

Ku rundi ruhande hari abagaragaza ko ibiganiro ku ishyirwaho ry’umushahara fatizo byihutishwa, kuko ngo utinda kujyaho abakozi batari bacye batakaza ubushobozi bwo guhaha, ibintu ngo bishobora kugira ingaruka no ku bashoramari kuko babura abagura ibintu byabo, bakaba bafunga imiryango.

Rusine Alex, Impuguke mubijyanye n’umurimo arabisobanura.

Ati “ Muri politike zituma ishoramari rijyaho ni ukureba ngo ese ubushobozi bwo guhaha bw’abaturage b’iki gihugu burahari? Icyo gihe mba nzi ko ibintu nzabizana nkabishyira aho ngaho nkashyira uruganda aho, ariko nkaba nzi ko abantu bazashobora guhaha.”

Amasendika y’Abakozi agaragaza ko hakwiye kujyaho urwego rukurikiranira hafi ibijyanye n’umushahara fatizo ibizwi nka ‘Rwanda Wage Council’, rukurikiranira hafi umushahara fatizo ujyana n’uko ubukungu bw’igihugu buhagaze.

 Umushahara fatizo ushyizweho kandi ngo byatuma n’amafaranga Leta ishora mu kwita ku mibereho y’abatishoboye agabanuka, kuko ngo abakora baba babasha guhembwa amafaranga akemura ibyibanze mu buzima bwabo.

Daniel Hakizimana