Itabi n’inzoga bimwe mu bitera indwara z’umutima -RBC

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC kigaragaza ko indwara z’umutima ziterwa cyane no kunywa itabi, inzoga nyinshi, kurya nabi, no kudakora imyitozo ngororamubiri.

Zimwe muri izo harimo umutima kandi ngo ni indwara ihangayikishije Igihugu.

Indwara z’umutima ni imwe mu ndwara zitandura zihangayikishije u Rwanda.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC igaragaza ko imfu zishingiye ku ndwara zitandura mu Rwanda zikubye inshuro eshatu hagati ya 2014 na 2016 kuko zavuye ku bantu 2.308 zigera ku 8.120.

Izi mfu ziri ku mpuzandengo ya 22% by’imfu zose zabereye kwa muganga mu 2014, no kuri 65% mu mwaka wakurikiyeho wa 2015.

Inzobere mu buzima zigaragaza ko indwara z’umutima ziterwa cyane no kunywa itabi, inzoga nyinshi, kurya nabi, no kudakora imyitozo ngororamubiri.

Dr. Innocent TURATE Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Gukumira no Kurwanya Indwara mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC arasobanura uburwayi bwibasira igice cy’umutima.

Yagize ati “Ni indwara z’umutima kuko umutima ntabwo ugira indwara imwe cyane cyane indwara zitandura, ni indwara nyinshi usanga ari indwara zifata ahantu hatandukanye ku mutima, hari izifata imitsi itunga umutima, hari n’izifata inyama z’umutima zigenda ziyongera mu gihugu cyacu. Ni ibintu bibabaje dukwiye gutangira gufatira ingamba.”

Dr. Innocent TURATE aragira inama abantu uko bakwiye kwitwara mu guhangana n’iyi ndwara y’umutima irwawe n’abatari bacye.

Yagize ati “Icya mbere ni ukwisuzumisha ukamenya aho uhagaze, ikindi ni ukwirinda umubyibuho ukabije, kugenzura imirire yawe kuburyo urya indyo yuzuye ukanakora siporo. Ikindi kandi abantu bagomba kugabanya kunywa inzoga n’itabi cyangwa bakaba banabireka burundu. Hanakivuzwa indwara zindi nka anjine kuko nazo zishobora gukurura indwara y’umutima.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko ufite ubushake bwo gufasha abaturage kumenya uko bahagaze ngo hakumirwe indwara zitandura zikomeje kwibasira abantu kuko kuva mu mwaka wa 2016 hashyizweho igikorwa cyo gusuzuma izi ndwara ku buntu ahamaze gusuzumwa  hafi ibihumbi 50.

umuyobozi w’umujyi wa kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu mu mujyi wa Kigali Nadine UMUTONI GATSINZI, arasaba abaturage kwitabira kwisuzumisha.

Yagize ati “Turabakangurira kandi turakomeza tubikore, ikindi kiza ntabwo biri hano gusa muri ‘car free zone’ twabikoze no mu Karere ka Kicukiro ahitwa ziniya, mu Karere ka Gasabo bari ku isoko rya Kimironko ariko kandi no ku bigo nderabuzima bine birimo Gatenga, Mageragere, Kanyinya na Remera  hari kubera iki gikorwa cy’ubukangurambaga. Ni ugukomeza kubikora kuko no mu mavuriro yose birakorwa.”

Leta y’u Rwanda mu rwego rwo guhangana n’izi ndwara zikomeje kwibasira abatuye Isi, yashyizeho gahunda zitandukanye zifasha abantu guhangana nazo harimo korohereza abantu kwisuzumisha hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza harimo na mituelle de santé ,siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ n’izindi.

Yvette UMUTESI