Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Burkina Faso: Inzego z'umutekano zaburijemo ihitikwa ry'ubutegetsi - FLASH RADIO&TV

Burkina Faso: Inzego z’umutekano zaburijemo ihitikwa ry’ubutegetsi

Leta ya gisirikare ya Burkina Faso ivuga ko inzego z’umutekano n’iz’ubutasi z’iki gihugu zaburijemo igerageza ryo guhirika ubutegetsi.

Hashize hafi umwaka umwe Kapiteni Ibrahim Traoré, Perezida w’inzibacyuho muri iki gihe, na we ubwe afashe ubutegetsi ahiritse ubwari buriho.

Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo, agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi kavuze ko abasirikare katatangaje amazina hamwe n’abandi bantu bari bacuze umugambi wo guhungabanya Burkina Faso.

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo yo muri iryo tangazo rivuga ko abo bari bafite “ubushake bubi bwo gutera inzego za repubulika no gushora igihugu cyacu mu kajagari”.