Urubanza ku bujurire bwa Prince Kid rwimuwe

Urukiko Rukuru rwimuye iburanisha ku bujurire bw’Ubushinjacyaha mu rubanza bwarezemo Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, wateguraga amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda.

Iburanisha ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023, ariko Urukiko Rukuru rwarisubitse kubera ko kuri uwo munsi hateganyijwe Inama y’Urukiko. Bityo, imanza zari ziteganyijwe zahawe amatariki mashya.

Igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko urubanza rwa Prince Kid narwo ruri mu zimuwe, rukazaburanishwa ku wa 31 Werurwe 2023.

Ishimwe Dieudonné agiye gusubira mu rukiko nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere mu Ukuboza 2022 ku byaha yari akurikiranyweho, ariko Ubushinjacyaha ntibwanyurwa.

Prince Kid washinze Rwanda Inspiration Back Up yeteguraga irushanwa rya Miss Rwanda, yaregwaga gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Nyuma y’uko uyu musore agizwe umwere, Ubushinjacyaha bwahise bujuririra iki cyemezo mu Urukiko rukuru, dore ko mbere bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 16.

Ishimwe Dieudonné yafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022 kugeza ku wa 2 Ukuboza 2022, ubwo yagirwaga umwere ku byaha yaregwaga.

Isubikwa ry’iburanisha ribaye mu gihe Ishimwe Dieudonné amaze icyumweru kimwe asezeranyue imbere y’amategeko na Iradukunda Elsa, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, bakemeranya kubana.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, ku wa 2 Werurwe 2023.