Perezida Kagame yambitse Houlin Zhao umudari w’agaciro

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yambitse umudari w’Agaciro Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Houlin Zhao, amushimira uruhare yagize mu guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho.

ITU ni ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, rifite icyicaro i Geneve mu Busuwisi, ryashinzwe mu 1865.

Riyoborwa na Houlin Zhao, Umugabo w’imyaka 72 ukomoka mu Bushinwa.

Yatorewe bwa mbere kuyobora uyu muryango, mu nama yawo yabereye i Busan mu 2014, yongera gutorerwa indi manda mu 2018 mu nama yabereye i Dubai.

Asanzwe ari umuntu ukomeye w’inshuti y’u Rwanda, uruba hafi mu bikorwa byarwo bijyanye no kwihutisha ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye.

Umudari w’Agaciro, uhabwa Abakuru b’Ibihugu cyangwa Guverinoma, imiryango mpuzamahanga n’abandi banyacyubahiro bagaragaje ubudashyikirwa mu gikorwa runaka giteza imbere ibyiza rusange, haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo muri politiki, ubukungu cyangwa ubuzima rusange.

Umudari w’agaciro ni umwe muri 5 itangwa mu Rwanda.

 Indi midair 4 irimo  Igihango; Indashyikirwa; Indangamirwa n’Indengabaganizi.