AMIR yagaragaje uburyo ikoranabuhanga  ryaca ubujura mu mirenge Sacco

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari iciriritse AMIR, bwagaragaje ko kuba hari mirenge Sacco myinshi itarageramo ikoranabuhanga, aribyo bitiza umurindi ubujura bw’amafaranga bukunze kuzivugwamo.

Byagaragajwe kuri uyu wa 29 Werurwe 2023, mu nama mpuzamahanga imaze iminsi ibiri ibera mu Rwanda yiga ku guteza imbere ikoranabunga mu bigo by’imari iciriritse.

Hirya no hino mugihugu hakunze kumvikana ubujura bw’amafaranga mu mirenge sacco itandukanye.

Mu nama Mpuzamahanga y’iminsi ibiri yaberaga  mu Rwanda, yiga ku iterambere ry’ikoranabahunga mubigo by’imari iciriritse, hagaragajwe ko kuba bene ibi bigo by’imari by’umwihariko za Sacco bigikoresha uburyo bwa cyera bw’impapuro muri serivisi zabyo yaba mu kubitsa no kubikuza, bitiza umurindi ubujura bw’amafaranga.

Munyawera Visenti umwe uyobora Sacco Icyekerezo Kiyumba  yo mu Karere ka Muhanga  ati “ Kuba nta koranabuhanga ntekereza ko aribyo bituma abantu biba uko bishakiye.”

Karangwa Damien uyobora inama y’ubuyobozi ya CT Nyamagabe ati “Ntabwo umuntu ubitsa ariwe ubikuza kandi ikindi tugira ibintu y’ama Password (Ijambo banga) kugira ngo umuntu atinjiramo uko yiboneye abe yabikuza.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari iciririrtse AMIR, Jackson Kwikiriza, nawe agaragaza ko gukoresha ikoranabuhanga aribyo byaca ubujura bw’amafaranga bukunze kuvugwa mu mirenge SACCO.

Ati “Iri koranabuhanga ikintu cya mbere ryaba rije gukora ni uguca ubwo bujura wavugaga, kubera ko mu ikoranabuhanga ntabwo  ifaranga rishobora kuva ku wundi muntu ngo rijye ku wundi ntawabyemeje muri sisiteme, bitandukanye nuko waza uje kubitsa miliyoni eshanu nkagusinyira ku ifishi nawe ugasinya nkagenda nkayabika nta wundi muntu wabibonye. Ariko iyo amafaranga ari muri sisiteme hari ubisaba hari n’ubyemeza.”

Nubwo ikoranabuhanga rigaragazwa nk’irizihutisha imitangire ya serivisi mu bigo by’imari iciriritse ndetse rikanakumira ubujura, kurundi ruhande hari abasanga ibigo by’imari iciriritse byinjiye mu gukoresha ikoranabuhanga bigomba no kubakirwa ubushobozi bwo guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga.

DESMUND M.ALI ni umuyobozi w’ikigo cy’imari iciriritse Red Sphere Finance cyo muri Zimbabwe.

Ati “Ntekereza ko kimwe mubikewe ni urwego ngenzuramikorere rukora neza kandi narwo rukoresha ikoranabuhanga. Muri macye ni ubufasha bukomeye bwa Banki nkuru, no gukorera mu murongo muzima ndetse n’ubugenzuzi bukorwa neza.”

Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari iciriritse mu Rwanda, rigaragaza ko gushyira ikoranabuhanga mu mienge Sacco, bizajya bijyana no kubaka ubushobozi bwo gukumira ba rushimushi mu ikoranabuhanga.

Kugeza ubu imirenge Sacco igera 35 yo mu mujyi wa Kigali yamaze kugezwamo  ikoranabuhaga.

Biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2023, ugomba kurangira imirenge sacco yose  imaze kugezwamo ikoranabuhanga.

Daniel Hakizimana