Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Yafashwe yahuruje abaturage ngo bamuhe amakuru abahe amafaranga - FLASH RADIO&TV

Yafashwe yahuruje abaturage ngo bamuhe amakuru abahe amafaranga

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Theoneste Nsengiyumva ufite Televiziyo ikorera kuri murandasi (online TV) wari wahuje abaturage abizeza ko buri muntu amuha amafaranga y’u Rwanda 20,000 ngo abafate amajwi n’amashusho ngo bemeze ko babonye inkunga y’ibiryo byatanzwe n’umuterankunga uba mu mahanga agamije gusabisha iyo nkuru inkunga mu nyungu ze bwite.

Rubinyujije kuri Twitter, Uru rwego rwagaragaje ko ibi Nsengiyumva yakoze bigize icyaha cy’uburiganya gihanwa n’amategeko mu Rwanda Kandi binyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje.

RIB ishimangira ko itazihanganira uwo ariwe wese ushaka gukoresha abaturage bagizweho ingaruka na gahunda ya Guma mu rugo muri ibi bihe agamije inyungu ze bwite.