Abagize sosiyete Sivile, basabye ko guteza imbere ikoreshwa rya Internet mu mashuri, bikwiye no guherekezwa n’ingamba zo kurinda abana bayikoresha kuko hari byinshi bibaho, bishobora kwangiza ubuzima bwabo.
Iterambere ry’ikoreshwa rya Internet rizana n’impungenge z’abantu mu ngeri zinyuranye ku mutekano w’abana bayikoresha.
Ku rubuga rw’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu WEF, batanga urugero rw’umwana w’imyaka 10 mu Butaliyani wapfuye ageregaza kwigana umukino uteye ubwoba, yari yabonye ku rubuga rwa Tiktok.
U Rwanda nka kimwe mu bihugu bya Afurika biri gutera imbere mu gukoresha ikoranabuhanga, abaturage basaba ko runashyira imbaraga mu kurinda umutekano w’abana muby’ikoranabuhanga.
Umwe ati “Ikibi ni amafirime y’urukozasoni n’ariya y’indwano.”
Undi nawe ati “Umwana niba ashobora kuba yareba filime, ejo ashobora kwigana ibyo yabonye, ugasanga havuyemo gukomereka.”
Umuryango Uharanira ko Murandasi igera kuri bose Internet Society,
uherutse kugaragaza ko uko u Rwanda rushyira imbaraga mu guteza imbere ikoreshwa rya Internet mu mashuri, bikwiye no guhekezwa n’Ingamba zikomeye zo kurinda Umutekano w’abanyeshuri kuko ngo bashobora gutandukira bakajya ku mbuga ziriho ibibangiza.
Emmanuel Mfitimukiza ni umuyobozi wa Internet Society.
Ati “Umubyeyi akwiye guhabwa amahugurwa ku ikoranabuhanga, kuko niwe ukwiye kurinda umwana we muby’ikoranabuhanga. Arahererwa amahugurwa he? Ni ku ishuri kuko riramwegereye, kandi umwana we niho ahererwa ubumenyi.”
Ikigo cy’igihigu gishinzwe uburezi bw’ibanze REB, kivuga ko kiri mu biganiro n’abatanga internet mu mashuri, kugira ngo muri mudasobwa hashyirwemo uburyo bwihariye bwo gukumira ko umunyeshuri ajya ku mbuga, ziriho ibishobora kumuyobya.
Diane Sengati, ni Umuyobozi muri REB ushinzwe imyigishirize y’Ikoranabuhanga.
Ati “Twatekereje ku kintu bita ‘content filtering solution’ hari abo twegereye dusanzwe dukorana nabo batanga Interineti mu mashuri, ariko nabo ni gahunda batubwiye isaba ikindi kiguzi, bisaba indi ngengo y’imari tutarabonera ubushobozi. Turabizi kuko abana ni urugero rwabo baba bafite ibyo bagomba kureba cyangwa gukoresha k’urugero bariho. Ibyo byose rero nabyita ko turi kubiganiraho.”
Kuri ubu Isi yabaye umudugudu kubera iterembere rya Internet.
Abarezi ndetse n’ababyeyi bagirwa inama yo kuba hafi y’abana babo, kugira ngo babereke uburyo bashobora gukoresha ikoranabuhanga ritabateza ingorane.
Ikindi cy’ingenzi abanyeshuri bagirwaho inama ni ukwirinda kuvuga amakuru yabo arebana n’ikoranabuhanga, kugira ngo hatagira uyitwaza akaba yabajyana mu wundi murongo ubaganisha mu byabangiriza ubuzima.
Daniel Hakizimana