Abanyarwanda babiri bamaze umwaka bafungiye Uganda barekuwe

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda babiri bakomoka mu ntara y’Amajyaruguru bari bamaze umwaka bafungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho ngo  banakoreshwaga imirimo y’uburetwa yo guhinga.

Aba Banyarwanda umwe yitwa Niyomucunguzi Jean Baptiste ukomoka mu Karere ka Burera, undi yitwa Nizeyimana Samuel uvuka mu Karere ka Musanze. Aba bombi bavuga ko bafashwe bakamburwa ibyangombwa n’inzego z’umutekano za Uganda ubundi bakajyanwa muri Gereza.

Niyomucunguzi Jean Baptiste yavuze ko yafungiwe muri Gereza ya Kiburare.

Ati ” Hari mu kwezi kwa gatandatu umwaka wa 2018, twari tugiye tugiye mu isoko, twageze Uganda turarayo , badufashe turi gutaha.”

Niyomucunguzi akomeza avuga ko Polisi ya Uganda yamusabye amafaranga ngo imufungure, ariko agasanga ari menshi, bigatuma bakomeza kumufunga bakajya babahingisha.

Ati “ Abapolisi ba Uganda badusaba amafaranga menshi ko baturekure, turayabura, n’uko baradufunga bakajya baduhingisha, batubwiraga ko tuza iwabo kubasahura.”

Nizeyimana Samuel we avuga ko yafatiwe muri Uganda avuye gusura mushiki we, ahita yamburwa ibyangombwa.

Ati “Nagiye muri Uganda gusura mushiki wanjye, mu kugaruka baramfata,banyaka ibyangombwa ndabibereka, bahita babifata batujyana ku mucamanza, umucamanza aratubwira ngo nitutamunaniza aratubabarira. Nyuma badukatita gufungwa amezi 12.”

Nizeyimana yasabye bagenzi be b’Abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda, kuko nta mahoro bahagirira.

Ati “ Nashishikariza Abanyarwanda bose, umutima wo kujya Uganda bawureke kuko nta cyiza kiriyo, kuko uba ufite ibyangombwa bakabikwaka bakabita, bakakwereka ko ntacyo bimaze.”

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo,  nyuma y’ubuhamya bw’abarengaga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply