Perezida Kagame asanga hakwiye politiki ishyira imbere abaturage

Perezida w’u Rwanda yavuze ko hakwishyiye kubakwa politiki idaheza ishira imbere umuturage bikabaha ububasha bwo kubaza leta icyo ibakorera

Perezida Paul Kagame yabitangarije i Buruseli mu Bubiligi aho yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’uburayi yateguwe na Komisiyo y’ubumwe bw’uburayi yiswe ‘Eropean Development Days’ yatangiye kuri uyu wa kabiri.

Ikiganiro Perezida Paul Kagame yatanze cyagarutse ku kubaka politiki ishyira imbere inyungu za rubanda.

Ni inama itangirwamo ibitekerezo n’ubunararibonye bwagira uruhare mu bufatanye bushya, bugamije guhanga udushya mu guhangana n’ibibazo Isi ifite.

Umukuru w’igihugu wanayoboye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, asanga icy’ibanze ari ukubaka politiki ishyira imbere inyungu z’umuturage.

Ati Icy’ibanze ni politiki idaheza ishyira imbere abaturage, abaturage bakagira iryo terambere iryabo, bikabaha ububasha bwo kubaza leta icyo ibakorera.Ibi byubaka icyizere mu baturage, mu gihe cyabuze biragoye kuri leta kumenya imbogamizi zibangamiye iterambere.”

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa kabiri, izasorwa kuri uyu wa gatatu.

Perezida Kagame uyoboye igihugu gihagaze neza mu kugira abagore benshi mu nzego zifata ibyemezo, agaragaza ko ibyo u Rwanda rwageze ho byerekana ko n’ibindi bishoboka.

Ati“Mu Rwanda twashoboye kubona umusaruro mwiza, ujyanye n’ubushobozi buke dufite mu nzego zirimo ubuzima, kugeza uburezi kuri bose n’ibidukikije ibi bitwereka ko ibindi bishoboka mu zindi nzego ku kigereranyo kiri hejuru, by’umwihariko mu gushora imari mu kubaka ubushobozi no kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga, ikindi turahangira imirimo imishya abagore, urubyiruko n’abatishoboye kugira ngo bashobore kubyaza umusaruro ubumenyi bafite mu ikoranabuhanga ngo bagire imibereho myiza.”

Perezida Kagame yashimye ubufatanye bwakomeje kugaragara hagati y’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi n’Afurika muri rusange, by’umwihariko u Rwanda, anashima Perezida wa Komisiyo y’ubumwe bw’uburayi Jean Claude Juncker wamutumiye.

Iyi nama yatangijwe na Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Umunyapolitiki Louis Michel wanabaye ministri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi, iza ari urubuga rugari rw’u Burayi mu kwigira hamwe uko uyu muryango watera inkunga ibikorwa by’iterambere mpuzamahanga, aho ikusanyirizwamo 0.7% by’inkunga y’Ikigega cy’Iterambere, ODA.

Leave a Reply