Perezida Paul Kagame yahaye ikaze Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ku mugoroba wo kuri icyi cyumweru.
Ku kibuga cy’indege yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu, bahava berekeza mu muhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi.
Muri Nzeri 2018, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Qatar, aho nawe yakiriwe na Emir wa Qatar.
Abayobozi bakuru b’ibihugu byombi, basinyanye amasezerano y’ibijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, kongera ibikorwa b’ishoramari, n’amasezerano y’ubwumvikane ku bukungu, ubucuruzi n’ibindi.
Abayobozi bombi, nk’uko itangazo ryavuye mu biro by’umukuru w’igihugu, baganiriye ku buryo bakongera ubuhahirane ku mpande z’ibihugu byombi, mbere yo gusinya amasezerano.
Muri Werurwe uyu mwaka, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Qatar, Sheikh Mohamed Bin Abdulrahman Al Thani, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente bagirana ibaniro byo gukaza umubano w’ibihugu byombi.
Photo: Village Urugwiro