Hari abatuye mu mujyi wa Kigali bagaragaza ko basabwe ruswa kugira ngo bashobore kubaka. Abemera ko batanze iyo ruswa bavuga ko batayitanze ku muyobozi umwe wo mu nzego z’ibanze ahubwo ko bayatswe n’uruhererekane rw’abayobozi.
Tariki 20 z’ukwezi kwa kabiri 2020 I saa sita n’iminota icyenda nimero ya telefoni 0782237090 yanditse ku witwa Ndayisaba yandikiye ubutumwa bugufi Eric MANIRAGABA utuye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Gahanga akagali ka Gahanga, umudugudu wa Rinini bumubwira ko niba yarubatse inzu nta byangombwa, ibyo yubatse agomba kubikuzaho amenyo.
Ubwo butumwa bugufi bwohererejwe n’abavuga ko ari abashinzwe umutekano bari gusaba Maniraga ko niba adashaka ko inzu ye isenywa yakwitaba abo bashinzwe umutekano.
Ubwo butumwa bugufi dufitiye kopi buragira buti “Ni abashinzwe umutekano, iyo nzu wubatse niba idafite icyangombwa barayisenya. Umugore wawe yadusuzuguye, niba ushaka ko batayisenya ngwino tuvugane. Niba utabishaka urabikuzaho amenyo.”
Inzu ya Maniragaba yarasenywe nyuma yo gusenya ubwogero (Douche) n’ubwiherero.
“Yansabye ibyo bihumbi 50. Igihe mpurira nawe ku murenge yarambwiye ngo n’ubu ntacyo uribwira? singende ngo murebe nyine nyamuhe ni cyo cyatumye aza asenya n’inzu. Mpurira nawe ku murenge byari ku wa Mbere aza gusenya ari ku wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2020. Ku wa mbere ndumva hari ku munani Werurwe uyu mwaka. Yari yaravuye hano ku itariki 2 asenye ubwogero n’ubwiherero.” Maniragaba Eric
Maniragaba aricuza kuba ataratanze amafaranga yatswe bikamuviramo gusenyerwa inzu, ubwiherero n’ubwogero yarazi ko ari uburenganzira bwe kubaka ariko avuga ko iyo aza kumenya ko azasenyerwa yari gutanga amafaranga yasabwe.
Maniragaba ati “Njyewe kubera ko nzi ko buri muturage yemerewe kugira ubwiherero, niyo mpamvu nanze kuyatanga bingiraho ingaruka, ariko iyo nza kubimenya ko n’inzu bari buyisenye nari kuyatanga inzu yanjye ntibayisenye.”
Tariki 13 Werurwe 2020, Eric MANIRAGABA yandikiye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahanga amusaba kurenganurwa igika cya mbere cy’iyo baruwa kiragira kiti “Bwana muyobozi mbandikiye iyi baruwa mbasa kurenganurwa, ntuye mu mudugudu wa Rinini nahimukiye mu kwezi kwa 8 umwaka wa 2019. Nubatse ubwiherero na Douche haza kuza umuyobozi w’akagari na noteri w’ubutaka bari kumwe na Ba Dasso n’undi mugabo wahoze ari umuyobozi w’umudugudu witwa Sabane Jean Pierre bansenyera Douche na Toilette inzu mbamo irasigara. Bambwira ko ngomba gushaka icyangombwa cyo kubaka Douche na Toillette .
Ku italiki 11 Werurwe 2020, umuturage arampamagara ambwira ko inzu mbamo bari kuyisenya. Njye ntabwo nari mpari nari nagiye kwa muganga, Madame ari ku isoko, navuye kwa muganga ngeze mu rugo nsanga bansenyeye inzu nabagamo banagiye.”
Mu mwaka wa 2016 na 2017 umugabo twahaye izina rya Joseph HISHAMUNDA ku mpamvu z’umutekano we yari mu bikorwa byo kubaka mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya mu kagari ka Kagugu ahazwi nka Batsinda, ikibanza yubatsemo nawe arabizi ko cyitashoboraga kuzuza ibyangombwa byo kubaka bitewe n’imiterere y’aho kiri. Byashobotse ari uko ahaye amafaranga inzego z’ibanze.
Ati “Natse icyangombwa gitoya cyo kubaka igikoni n’ubwogero (Douche) byarakunze ariko iyo serivisi ntabwo nari kuyibona Enjeniyeri w’umurenge atayimpaye. Nadepoje ibyangombwa by’indi nzu itari iyanjye bayiheraho bampa igikoni n’Ubwogero mbishyura amafaranga arenga ibihumbi 100 bampa icyamgombwa cyo kubaka.”
Joseph HISHAMUNDA ntabwo yahaye amafaranga Enjeniyeri w’umurenege gusa kugira ngo ashobore kubaka.
“Njyeze mu mudugudu Komite nyobozi y’umudugudu nayo ndayiha kugira ngo nzubake ibirenze icyo gikoni na Douche. Nayihaye amafaranga ibihumbi 250 ukwayo, urumva ku murenge nahatanze arenze ibihumbi ijana ariko ku mududugu nahatanze ibihumbi 250 Komite yose y’umudugudu ntabwo ari umuntu umwe.”
Hishamunda yemera ko yakomeje gutanga amafaranga ku bandi bantu ubwo yakomezaga kubaka bitemewe n’amategeko.
N’ubwo byagenze bityo ariko n’ubundi byarangiye umurenege utegetse ko ibyo yubatse bisenywa arongera atangira bundi bushya.
“Bigezemo hagati haza n’inkeragutabara ziranyitambika zose umuntu akajya aziha amafaranga make make ariko zimwe na zimwe ntizishime zigasakuza, inkeragutabara, abanyerondo, abigira abanyerondo, abgiria inkeragutabara, abo bose umuntu aba yarabahaye. Hanyuma rero byarangiye umurenge utegetse ko bisenywa biranasenywa ,ntangira buhoro buhoro nongera kubaka ka gakoni na Douche. Ni ibyo umuntu yagiye yongera mpaka bibaye inzu.”
Joseph HISHAMUNDA yari yizeye neza ko kugira ngo yubake ahatagenwa n’igishushanyo mbonera ari buce mu nzira zo gutanga ruswa kuko yari aziko bishoboka, kandi byarashobotse koko.
“Ntabwo nagombaga no kujya kwaka icyangombwa kuko nari nzi ko ahantu hanjye hadakora ku muhanda, bivuze ko ntabwo nari umukandida wo kujya kwaka icyangombwa ngo ngihabwe, nifashishije izo nzira kuko nzi neza ko zishoboka kandi nanjye nshaka gutura kuko ubukode bwari bunkomeranye cyane.”
Nibura amafaranga agera ku bihumbi 600 niyo yatanze kugira ngo ashobore kubaka, ni ibintu avuga ko ahuriyeho n’abandi.
“Ndibuka ko nibura amafaranga make yagiye ari ibihumbi 600 ayo ngayo yakagombye kuba afite ikintu kinini nibura yakoze. Ayo rero yagendeye ubusa ni umutungo wanjye wahatikiriye ariko nta bundi buryo. Ni uko ng’uko akenshi inzu muri Kigali zizamuka n’izo bavugurura ugasanga ahantu bubatse ‘Cadastre’ iba yarahereye ku tuzu bavuguruye turimo hasi aho ngaho.”
Vincent NDAHIMANA utuye mu mudugudu wa Nyacyonga mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Gahanga ni mu karere ka Kicukiro, tariki 14 Nyakanga ubuyobozi bw’agakari bwafashe icyemezo cyo ku musenyera inzu kuko yasatiriye ubutaka bw’umuturanyi we ho sentimetero 50.
NDAHIMANA ntiyishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 ngo ahabwe uwo muturanyi we, gusa we yemeza ko yatswe ayo mafaranga kugira ngo umuyobozi w’Akagari n’uwumudugudu ndetse n’uwo muturanyi we bayagabane.
Ashingira kukuba yari yaramaze kumvikana na ny’irubutaka kandi ngo ntiyahawe umwanya wo gushaka ayo mafaranga.
Ati “Bari bafite amakuru y’uko nagurishije hari ahantu mfite Avance y’ibihumbi 500, uriya mugore(Umuturanyi we) Kunyegera banze kubinyuza muri sisiteme ituma babafata, babinyuza muri iriya nzira yo kubikemura kuriya kugira ngo nyatange bibaye nk’ubwiru bwo kuba nishyuye uriya mugore. Uwo mugore twari twumvikanye ko azasakara agakoze ku rukuta rwanjye, yumvise ko nagurishije niko gukina ‘Deal’ ngo mbahe ku mafaranga gutyo. Bari buyagabane uriya mugore Gitifu n’umuyobozi w’umudugudu, ntabwo nayatanze narayabuze niko guhita bansenyera kuriya. Baje mu rugo bahita bavuga bati zana ayo mafaranga, bampaye iminota ibiri yo kuba amafaranga abonetse yabura…twari tumaze guteranya ibihumbi 100 baravuga bati niba habuze 150 reka bayisenye menye ubwenge, ubutaha njye menya uko ngenda.”
Umuyobozi w’Akagari ka Nyanza mu karere ka Kicukiro Emmanuel RUCOGOZA we arashyirwa mu majwi ko yakingiye ikibaba abaturage akanga gusenya inzitiro z’inzu nyuma y’aho zubatswe binyuranije n’amategeko ubuyobozi bw’Akarere bwamusaba kuzisenya akigira nyoni nyinshi nk’uko byumvikana mu buhamya bwa Vianney utuye muri ako gace.
Ati“Nk’ubu ejo bundi yagiye gusenya ahamagara umukuru w’umudugudu amaze kumuhamagara aramubwira ati hari inzu Meya yambwiye gusenya ndagira ngo tujye kuyisenya baje basanga yayiriyeho amafaranga aravuga ngo oya iyo nimuyireke ngo Meya yavuze ngo tuzikusanye tuzazisenye undi munsi, kandi yari aje aje gusenya arabihagararika.”
Umwe mu bashinzwe imyubakire muri umwe mu mirenge yo mu Karere ka Gasabo nawe twahisemo kumwita Regis MBARAGA ku mpamvu z’umutekano we, yiyemereye ko yahawe ruswa n’umuturage washakaga kubaka nta byangombwa, igihe yayangaga byamugizeho ingaruka.
Yagize ati “Umuntu yaje anzaniye amafaranga ku bijyanye no kumuhishira ku nyubako yari yubatse, ubwo yabonaga mbihakanye wenda hari abo yari yarabimenyereyeho ubwo yakomeje kunkurikirana inshuro nyinshi, ntanga amakuru ko uwo muntu ashaka kumpa amafaranga ngo nceceke, inzego z’umutekano zaramufashe arafungwa ariko naje kubigiramo ingaruka kuko umuryango we waranteze nza gutabarwa n’abaturage ariko bari bantegeye mu nzira bashaka kungirira nabi bikomeye.”
Umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarenga ishami ry’u ‘Rwanda Transparency International Rwanda’ nawo uvuga ko uhangayikishijwe na ruswa ikomeje gutangwa mu myubakire mu mujyi wa Kigali, ndetse n’ahandi mu gihugu, Madamu INGABIRE Marie Immaculle uyobora uwo muryango asanga guhana abayisaba no kwigisha abaturage kutayitanga byaba igisubizo.
Ati “Ruswa mu myubakire yo irahari ngire ngo ntawutabizi ntan’ubihakana, icyakorwa ni uguhana abayisaba no kwigisha abaturage kutayitanga. Niba ari uburenganzira bwe ni uburenganzira bwe nyine, nibamuhe ibyangombwa atiriwe atanga ruswa, niba atari uburenganzira bwe kandi n’abyihorere kuko n’ubundi arubaka bazabisenya. Ibyo abaturage nibamara kubyumva nibwo iyo ruswa izacika ,uyibatse ahubwo aho kuyimuha bakamuvuga bakamutangaza n’uwo batangaje nawe bikamugiraho ingaruka agahanwa na wa mwanya akawuvaho agakurikiranwa n’amategeko.”
Ubushakashatsi Umuryango Transparency International ishami ry’u Rwanda washyize ahagaragara tariki 3 Ukuboza 2019 bugaragaza uko ruswa ihagaze mu Rwanda, serivisi zo Kubona impushya zo kubaka zaje mu higanje ruswa nyinshi, kuko iri ku gipimo cya 33%.
Ubutumwa bugufi bwandikiwe Eric MANIRAGABA bumusaba ko inzu yubatse agomba kuyikuzaho amenyo.
Tito DUSABIREMA& Amiella AGAHOZO