Tanzania: Perezida Magufuli yapfuye

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yitabye Imana azize indwara y’umutima, nyuma y’iminsi havugwa ko yanduye icyorezo cya Covid-19.

Visi perezida Madame Samia Suluhu Hassan niwe watangaje urupfu rwa Perezida Magufuli, mu ijambo ryanyuze kuri Televiziyo y’Igihugu TBC.

Leta ya Tanzania yatangaje ko Perezida Magufuli w’imyaka 61 yaguye mu Bitaro bya Mzena biri i Dar Es Salaam, ndetse ko ubu burwayi Magufuli yari abumaranye imyaka 10.

Visi Perezida Suluhu yahise atangaza iminsi 14 y’icyunamo ndetse ko n’ibendera ry’igihuhu rigomba kumanurwa kugera hagati mu rwego rwo kunamira Nyakwigendera.

Inkuru y’urupfu rwa Perezida Magufuli imenyekanye mu gihe hari hamaze iminsi havugwa ko yapfuye azize icyorezo cya Covid-19.

Gusa Leta ya Tanzania yabyamaganiye kure ibyita ibihuha ndetse Visi Perezida Samia Suluhu yari aherutse gusaba abanya-Tanzania kuba umwe ntibacibwe igikuba n’ibyo yise ibihuha bimaze iminsi biri guca igikuba mu gihugu, ashimangira ko igihugu gitekanye ndetse neza cyane.