Leta y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe kitarenze imyaka ine ibikorwa byo kwandika abaturage no gutanga indangamuntu uko byari bisanzwe bikorwa bizasimburwa no gutanga indangamuntu y’ikoranabuhanga.
Ubusanzwe gutunga no kugendana indangamuntu ku muntu ufite imyaka 16 ni itegeko ndetse kutabyubahiriza biteganyirijwe igifungo kuva ku munsi umwe kugeza kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi bitanu (5.000 Frw) kugeza ku bihumbi mirongo itanu (50.000 Frw.) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Ikinyamakuru Igihe cyanditse ko Mu gihe gito ariko kugendana indangamuntu mu Rwanda bizahinduka amateka kuko abaturage bose bazaba babaruye muri sisitemu imwe y’ikoranabuhanga izatuma amakuru yose abikwa ahantu hamwe.
Itegeko n° 029/2023 ryo ku wa 14/06/2023 rigenga iyandikwa ry’abaturage muri sisitemu imwe y’Igihugu y’Indangamuntu koranabuhanga, SDID, riteganya ko iyi ndangamuntu koranabuhanga atari itegeko kuyigendana kandi ikazahabwa buri muntu uzaba uri ku butaka bw’u Rwanda.
SDID ni iki?
Sisitemu y’Igihugu y’Indangamuntu Koranabuhanga (SDID) ni Sisitemu ihurizwamo amakuru ajyanye n’ibiranga umuntu, ikaba ububiko bwizewe bubarizwamo amakuru y’abantu bose batuye cyangwa baba mu Rwanda, harimo Abanyarwanda, abanyamahanga batuye mu Rwanda, impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, abanyamahanga baba mu Rwanda mu gihe gitoya (iyo bakeneye serivisi), abimukira n’abadafite ubwenegihugu baba mu Rwanda.
Indangamuntu koranabuhanga izahabwa abantu bose kuva ku mwana ukivuka kugeza ku bakuru ndetse n’Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda.
Izaba yanditsemo nomero ndangamuntu y’Igihugu, izina bwite, izina ry’ingereka, izina rya se, izina rya nyina, igitsina, itariki yavukiyeho, aho yavukiye, aho atuye, ubwenegihugu, irangamimerere, izina ry’uwo bashakanye, nomero ya telefone, imeyili, ifoto igaragaza mu maso, ibikumwe bitewe n’imyaka, ishusho y’imboni bitewe n’imyaka, n’andi makuru y’ibipimo ndangamiterere y’umuntu yagenwa n’Urwego rubifitiye ububasha.
Iyi ndangamuntu izorohereza uyifite kubona serivisi aho yaba ari hose, kandi azaba ashobora kwemeza amakuru ye bwite atiriwe yerekana ibindi byangombwa cyangwa izindi nyandiko zemeza amakuru ye.
Iyi SDID izasimbura indangamuntu yari isanzweho kuko ariyo ibumbiyemo amakuru yose indangamuntu yari ifite n’ayandi yabaga mu zindi sisitemu nka CRVS kandi nyirubwite azaba afite ubushobozi bwo kuyifashisha kugira ngo agere ku makuru yose amwerekeyeho.
Abatagira telefone batekerejweho
Abatagira telefoni zigezweho bazahabwa Indangamuntu yabo bwite ibaranga bazajya bakoresha bagaragaza amakuru yabo abitswe mu buryo bw‘ikoranabuhanga kugira ngo basabe cyangwa bahabwe servisi.
Ingingo ya 23 y’iri tegeko iteganya ko uruhande rwifashisha amakuru rusaba kwemeza hadakoreshejwe murandasi rusaba ko hagaragazwa ikarita ifatika ya SDID cyangwa ikindi cyemezo gitangwa na sisitemu ya SDID, hahuzwa amakuru bwite abitse muri kode ya QR mu kwemeza umwirondoro wa nyir’ikarita ya SDID mu guhabwa serivisi.
Abana bazajya bahabwa serivisi bate?
Ingingo ya 13 y’Itegeko rigenga iyandikwa muri SDID iteganya ko umuntu yandikwa ahibereye, mu gihe umuntu utanditswe mu gitabo cyandikwamo abaturage kandi akaba atabasha gutanga inyandiko fatizo, yandikwa hashingiwe ku buhamya butanzwe n’umuntu utunze nomero ya SDID.
Ku bana bakivuka kugeza ku bataruzuza imyaka 16 hazakoreshwa amakuru yabo abitswe mu buryo bw‘ikoranabuhanga kuri QR Code bazajya basikana ikerekana imyirondoro yabo n‘amakuru yabo akenewe mu rwego rwo kubona serivisi bakeneye. Itangwa ry‘amakuru ryemezwa n’ababyeyi cyangwa se ababarera.
Amakuru azakusanywa ate?
Itegeko riteganya ko ahakorerwa iyandikwa muri SDID ari ku biro by’Umurenge, Akagari n’Ibigo by’ubuvuzi no mu biro byimukanwa, naho ku Banyarwanda bari mu mahanga bizakorerwa ku “biro by’ububanyi n’amahanga by’u Rwanda”.
SDID izaba igizwe n’ibitabo bikubiyemo amakuru y’Abanyarwanda, igitabo cyandikwamo abana batoraguwe, icyandikwamo abanyamahanga batuye mu Rwanda, icyandikwamo impunzi n’abasaba ubuhungiro, icyandikwamo abimukira, icyandikwamo abatagira ubwenegihugu, hakaba hashobora kubaho n’ikindi cyagenwa n’urwego rubifitiye ububasha.
Ikarita ndangamuntu ikoreshwa ubu yashyizweho hisunzwe Itegeko nº 14/2008 ryo ku wa 04/06/2008 rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda.