Minisitiri w’Intebe Ngirente yagaragaje uko ibihugu bya Afurika biri muri Common Wealth byagira uruhare mu kurwanya ruswa

Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente asanga ibihugu byo ku mugabane w’Afurika biri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Common Wealth bishobora kugira uruhare mu kurwanya ruswa binyuze mu gushyira imbaraga mu bufatanye no gushyiraho ingamba zihamye zo kubazwa inshingano.

Ibi umukuru wa guverinoma yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Gicurasi 2022, ubwo yitabiraga inama ihuza abayobozi b’inzego zirwanya zikanakumira  ruswa mu bihugu bya Afurika biri mu muryango wa Common Wealth.

 Iyi nama y’iminsi itatu ibaye ku nshuro ya 12, yanitabiriwe  n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Madamu Patricia Scotland.

Hari hashize imyaka ibiri inama ihuza abayobozi b’inzego zirwanya zikanakumira  ruswa mu bihugu bya Afurika, biri mu muryango wa Commonwealth iba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19.

Ariko kuva tariki 3 kugeza kuri 6 Gicurasi 2022, abayobozi b’ibigo, inzego n’imiryango irwanya ikanakunmira ruswa mu bihugu by’Afurika, biri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza baturutse mu bihugu 18 bateraniye i Kigali.

Bararebera hamwe ingamba zikwiye zo gukumira ruswa itwara akayabo k’amadorali y’Amerika abarirwa mu ma miliyari menshi.

Umuvunyi mukuru w’u Rwanda Madamu Nirere Madelene aragaraza ko umurongo wa Politiki no gushyiraho amategeko atihanganira ruswa n’ibiyikomokaho, ari byo u Rwanda nk’igihugu gishaka kizaba kiyobora  Isi mu kurwanya ruswa mu mwaka wa 2050  cyashyize imbere.

Ati “Ariko hakabaho nkuko nari mbivuze uburyo bw’imihanire bukomeye. Muzi ko nk’u Rwanda icyaha cya ruswa ni icyaha kidasaza,ntabwo ariko byari bimeze mbere. Uyu munsi niba niyo wamara imyaka 20 cyangwa 100, ruswa n’ibyayikomotseho, niba wariye ruswa uyu munsi ukubakamo amazu cyangwa se ukagenda ukagura ubwato mu Nyanja ahantu iyo bimenyekanye urakurikiranwa, na bya bindi byakomotse kuri ruswa bigafatwa bigahabwa rubanda.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Madamu Patricia Scotland, asanga intego z’iterambere rirambye Isi yihaye kuba yagezeho bitarenze mu mwaka wa 2030, zidashobora kugerwaho igihe kurwanya ruswa byananiranye.

Madamu Patrica ati “Ntabwo dukwiye kubyemera, ntabwo byananirana, dukwiye kugira icyo dukora kugira ngo tuyihagarike. Ingamba twafata zigomba kuba ziri mu murongo w’intego z’iterambere rirambye, izi ntego ni uburyo bw’ingenzi bwo gushyira imbaraga hamwe, kuzigeraho ni byo ibihugu byose byiyemeje kugira ngo ntihagire usigara inyuma.”

Yakomeje agira ati “Kurwanya ruswa bigomba kuba biza ku isonga mu bigomba kwitabwaho. Atari uko intego y’iterambere rirambye ya 16 ifite intego yihariye yo kugabanya ruswa, no guhererekanya amafaranga mu buryo bunyuranije n’amategeko, kandi yabonetse mu buriganya, ahubwo ari uko tudashobora kugera ku ntego n’imwe y’iterambere rirambye tutarwanije ruswa.”

 Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente, asanga ibihugu byo ku mugabane w’Afurika biri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Common Wealth, bishobora kugira uruhare mu kurwanya ruswa binyuze mu gushyira imbaraga mu bufatanye, no gushyiraho ingamba zihamye zo kubazwa inshingano.

Ati “Abashoramari bakwiye umwanya mwiza n’uburyo bwiza bw’ipiganwa mu bucuruzi, bazirinda gushora imari ahantu hari ruswa iri kugipimo cyo hejuru. Ibihugu by’Afurika binyamuryango by’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, bishobora gukora ikinyuranyo mu kurwanya ruswa biciye mu kongera imbaraga mu bufatanye, ndetse n’uburyo buhamye bwo kubazwa inshingano.”

Yunzemo agira ati “Bashyitsi banyurane! Mu Rwanda ubushake bwa politiki mu guteza imbere gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano. Ni iby’ingenzi mu gushyira mu bikorwa gahunda yo  kutihanganira na gato ruswa.”

Imibare yo ku rwego rw’Isi igaragaza ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyamabere bitakaza tiliyari irenga y’amadorali y’Amerika ku mwaka, kubera ahererekanywa mu bihugu kandi yabonetse  mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Mu gihe Afurika yo ibura hejuru ya Miliyari 50 z’Amadorari y’Amerika muri ubwo buryo ku mwaka, kandi Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yo yatakaje arenga tiliyari imwe, biciye mu guhererakanya amaranga mu buryo butemewe kandi yabonetse mu buryo burimo uburiganya.

Tito DUSABIREMA