M23 yashyizeho amasaha y’umukwabu mu duce igenzura

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo watangaje ko washyizeho igihe cy’umukwabu mu duce ugenzura mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bw’igihugu.

Mu itangazo, M23 yavuze ko imirimo yose igomba gutangira saa kumi n’imwe n’iminota 30 za mu gitondo (5h30) ikageza saa tatu za nijoro (21h).

Amakuru avuga ko imirwano ikaze yakomeje ku wa mbere no kuri uyu wa kabiri mu duce nka Kibumba mu ntara ya Kivu ya Ruguru hagati y’inyeshyamba za M23 n’igisirikare cya DR Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro igishyigikiye.

Iryo tangazo rya M23, ryasohowe n’umunyamabanga mukuru wayo Benjamin Mbonimpa, rinavuga ko ingendo za moto n’imodoka zigomba gukorwa kuva saa kumi n’imwe na 30 za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h), ku mihanda ya:

  • Kalengera – Kibumba
  • Kalengera – Tongo
  • Kiwanja – Kinyandoni
  • Burayi – Bunagana

M23 yavuze ko izo ngamba z’agateganyo zafashwe “mu nyungu z’abaturage bacu”.

Umuvugizi wa gisirikare wa M23 Majoro Willy Ngoma yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ayo masaha y’umukwabu agamije gutuma ishobora gucunga umutekano w’abaturage mu duce igenzura, turimo nka Chanzu, Runyoni na Kitchanga muri teritwari ya Rutshuru.

Ariko FARDC yashinje M23 kurenga ku masezerano y’agahenge – ikirego M23 ihakana – igatera ku birindiro bya FARDC no “kujya mu bice yahozemo mbere” yuko abategetsi b’ibihugu byo mu karere bategeka ko isubira inyuma, ibice yari yarafashe bikajyamo umutwe w’ingabo z’akarere k’Afurika y’uburasirazuba (EACRF).

Liyetona Koloneli (Lt Col) Guillaume Njike Kaiko, umuvugizi wa Guverineri wa gisirikare wa Kivu ya Ruguru, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko FARDC izakomeza kurinda abaturage n’ubusugire bw’igihugu.

Lt Col Kaiko yasubiyemo ikirego cya leta ya DR Congo ko “igisirikare cy’u Rwanda gikora cyihishe muri M23”, ikirego cyasubiwemo henshi nko muri raporo y’inzobere za ONU. Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana gufasha M23.

Ingabo za EACRF zikomeje kunengwa bikomeye na leta ya DR Congo kunanirwa guhagarika urugomo mu burasirazuba bw’igihugu.

Leta ya DR Congo yavuze ko itazongerera igihe ubutumwa bw’izo ngabo za EACRF, cyitezwe kurangira mu Kuboza (12) uyu mwaka.

Imirwano yongeye kubura kuva mu ntangiriro y’uku kwezi kw’Ukwakira (10), nyuma y’amezi atandatu yari ashize muri rusange hari agahenge.

Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) uvuga ko abaturage bagera kuri miliyoni imwe bamaze guta ingo zabo bahunga intambara hagati ya M23 n’ingabo za DR Congo, yubuye kuva mu mpera y’umwaka wa 2021.

Muri raporo yaryo ku wa mbere, ishami rya ONU ryita ku bimukira (IOM) ryavuze ko abaturage miliyoni 6.9 bataye ingo zabo muri DR Congo barahunga kubera umutekano mucye, abagera kuri miliyoni hafi 5.6 muri bo bakaba baba mu ntara zo mu burasirazuba za Kivu ya Ruguru, Kivu y’Epfo, Ituri na Tanganyika.

BBC