Uganda:Museveni yanenze abashaka kuyobora bagenzwa n’inda nini

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yanenze bamwe mu batuye igihugu ayoboye bari  guta akazi kabo bakabyiganira mu myanya y’ubuyobozi bagamije kwigwizaho imitungo, kubona imishahara itubutse ndetse  no kubona icyubahiro.

Museveni yavuze ko abenshi  muri iki gihugu bari kurwanira intebe y‘ubuyobozi cyane bashaka kuba abadepite. Gusa ngo ntibagenzwa no gukorere rubanda, baragenzwa n’inyungu zabo bwite.