Agaciro ka Bitcoin kumanutseho 50%

Agaciro ka Bitcoin kakomeje kumanuka muri weekend aho kageze munsi ya $34,000 (34,000,000Frw) kuri bitcoin imwe, nk’uko bivugwa n’ikigo Coinbase kivunja cryptocurrency.

Agaciro ka Bitcoin, ifaranga ry’ikoranabuhanga rinini kuruta andi, ubu kamaze kumanukaho 50% kuva ku kagasongero kagezeho mu Ugushyingo(11) umwaka ushize.

Kumanuka kw’agaciro k’amafaranga y’ikoranabuhanga bibaye nyuma y’uko n’agaciro k’amasoko y’imigabane ku isi kaguye muri iyi minsi.

Ibihugu byinshi ku isi bikurikiranira hafi iby’amafaranga y’ikoranabuhanga, umwaka ushize u Rwanda na Tanzania byavuze ko birimo kwiga ku ikoreshwa ry’ayo mafaranga.

Centrafrique yo iheruka kwemeza Bitcoin nk’ifaranga ryemewe mu gihugu.

Bitcoin yihariye agaciro kangana na 1/3 cy’ayandi mafaranga y’ikoranabuhanga, ifite agaciro kagera kuri miliyari $636.

Ethereum, cryptocurrency ya kabiri nini mu gaciro ku isi, nayo akayo kamanutseho hejuru ya 10% mu cyumweru gishize.

Nubwo umwaka wa 2022 wari utuje ku isoko rya cryptocurrency, agaciro kayo karahindaguritse cyane mu byaka yabanje.

Nyuma y’imyaka myinshi isoko ryayo rishorwamo n’abantu ku giti cyabo, mu myaka ya vuba abashoramari babigize umwuga n’abaherwe batangiye gushora imari zabo muri cryptocurrency. Agaciro kayo karatumbagira.

Ibi byatumye bene aya mafaranga atangira kugendana n’ibijyanye n’agaciro gasanzwe k’amasoko y’imigabane ku isi.