Guverineri w’intara ya Machakos muri Kenya bwana Alfred Mutua, yasabye ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi gufasha igihugu cye kurwanya ruswa.
Ikinyamakuru The Nation cyanditseko uyu mutegetsi yeruye akabwira ambasaderi wa Amerika muri Kenya, ko urutonde rw’abaryi ba ruswa baba barufite ariko bakabagirira ibanga, kandi umurengera w’ibyo bibye bawuhisha mu mabanki mu bihugu byabo.
Uyu mutegetsi muri Kenya yanasabye, Uburayi gukora iyo bwabaga bagashyira ku karubanda abantu bose biba igihugu cya Kenya kuko imitungo bayibika iwabo.
Uretse ibi kandi yanavuzeko n’abakorana n’imitwe y’iterabwoba, bakanacuruza abantu, bose baba bazwi n’abanyaburayi n’abanyamerika, ariko nta numwe ushyirwa ku kabarore.