Amahanga yokeje Uganda igitutu ku kibazo cya Bobi Wine

Leta
zunze Ubumwe za Amerika zokeje igitutu Uganda, zisaba ko icyo gihugu cyatanga
ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no gukora za inama kubanya-politiki.

Nk’uko
tubikesha, ibinyamakuru byo mu karere, Amerika yavuze ko Uganda itubahiriza
ibikubiye mu itegeko nshinga, rivuga ko buri wese afite uburenganira bwo
kwishyira ukizana.

Umuvugizi
wa Guverinoma ya Uganda, Ofono Opondo, yavuze ko nta munyapolitiki cyangwa
umuririmbyi muri Uganda ubuzwa kwisanzura; gusa yatsindagiye ko bose bagomba
kuzirikana ko ntawe uri hejuru y’amategeko.

Muri
iki gihe haravugwa umunyapolitiki w’umuririmbyi Bobi Wine utemererwa gukora
ibitaramo kubera ko ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Leave a Reply