Tanzania: Umudepite yanze gusoma inyandiko y’ingengo y’imari mu nteko

Umudepite utavuga rumwe n’ishyaka riri k’ubutegetsi muri Tanzania, yanze gusoma ingengo y’imari yari yazanwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu nteko ishingamategeko.

Ikinyamakuru, The Citizen, cyanditseko uyu mudepite wo mu ishyaka CHADEMA, uhagarariye agace ka Iringa, witwa Peter Msigwa, yanze gusoma iyo nyandiko yerekana ingengo y’imari avuga ko iyo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yemejwe, yahinduwe ku buryo ibirimo bihabanye n’ibyifuzo by’abaturage.

Yasabye inteko ko yasoma iyo bateguye itarasubirwamo, baranga, arabireka ngo bazakore ibyo bashaka aho kumubindikiranya.

Leave a Reply