Kenya: Ntabwo nteze kugupfukamira-Guverineri wa Kisii abwira Gachagua

Guverineri w’intara ya Kisii, bwana Simba Arati, yakuriye inzira ku murima visi perezida wa Kenya Rigathi Gachagua, avuga ko adateze kumupfukamira.

Bwana Simba avuga ko Gachagua yifitemo agasuzuguro k’akaminura muhini ku baguverineri bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi baba mu ihuriro Azimio la Umoja One Kenya rya Raila Odinga.

Aka gasuzuguro ngo gashingiye kukuba ubu abatari mu ihuriro Kenya Kwanza bategeka intara bose zabereyemo imyigaragambyo yamagana ubutegetsi barabambuye abapolisi babarindaga.

Ikinyamakuru Daily Nation cyandika ko guverineri Simba Arati abwira Gachagua ko kuba mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi atari icyaha umuntu yasabira imbabazi cyane ko itegeko nshinga rya Kenya ribyemera

Visi perezida wa Kenya ngo yavuze ko aba guverineri bose bashyigikiye Raila Odinga bagomba gusaba imbabazi ku myigaragambyo yamagana ubutegetsi bakoresheje, bakabona gusubizwa abarinzi

Simba Arati imbere ya Gachagua yamubwiye ko adakeneye abapolisi ngo akorere abaturage kuko bo ubwabo baruta izo ngabo.

Kenya isanganwe aba guverineri 47 bahwanye n’intara zigize igihugu. Ubu 5 gusa bemeye imyigaragambyo y’abamaganaga ubutegetsi burio kubera ubuzima bwazamutse cyane bose bambuwe abarinzi. Uretse abaguverineri n’abandi bategetsi bakuru mu ihuriro Azimio la Umoja bambuwe ababarindaga. Uyu mutegetsui mu ntara ya Kisii we asanga iri ari iterabwoba ry’abari ku butegetsi bashaka gukandagira abatavuga rumwe nabo.