Umuyobozi w’ishyaka Economic Freedom Fighters, Julius Malema, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu (5) mu rubanza rurebana no gukoresha nabi imbunda no kurasa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Malema yitabye urukiko rwa East London Regional Court mu rubanza rwari rukurikiwe cyane n’abantu benshi. Mu kwezi gushize, yari yarahamijwe ibyaha bitanu birimo kurenga ku itegeko rigenga imbunda (Firearms Control Act), nyuma yo kurasa amasasu ya nyayo mu birori byo kwizihiza isabukuru y’ishyaka rye mu 2018.

Atanga igihano mu rukiko rwari rwuzuye abantu, umucamanza Twanet Olivier yavuze ko urukiko rwabonye umwanya uhagije wo gusuzuma neza ibisobanuro byose byatanzwe n’uruhande rw’uregwa.
Yavuze kandi ko mu gufata icyemezo, urukiko rwitaye ku buremere bw’icyaha ndetse no kuba Malema yari ubwa mbere akoze icyaha nta kindi yigeze akurikiranwaho mbere.
Yagize ati: “Igihano kigomba kuba gihwanye n’icyaha n’uwagikoze, kikaba kinyuze hagati mu butabera, kigaha n’agaciro imbabazi hashingiwe ku miterere y’urubanza.”
Umucamanza yanenze cyane uko abunganira Malema bagerageje gusobanura iraswa nk’ikorwa ry’ibyishimo, avuga ko bidafite ishingiro, kuko Malema yari azi neza ko ibyo yakoze binyuranyije n’amategeko.
Yanavuze ko icyo gikorwa kitari icy’igitunguranye, ahubwo cyari cyateguwe mbere mu buryo bunoze nk’igice cy’ibirori by’ishyaka.
Ati: “Ntibyari igikorwa cy’ako kanya cyangwa cy’uburakari. Byari byateguwe neza nk’igikorwa gikomeye cy’umugoroba. Bisaba igenamigambi rihagije kumenya igihe, uburyo n’aho imbunda izakoreshwa.”
Yakomeje avuga ko iki cyemezo cyafashwe mbere y’igihe, kikemezwa n’uregwa n’ubuyobozi bw’ishyaka, kandi Malema yari azi neza ko bishobora guteza ingaruka mbi ku bantu cyangwa ku mitungo, nyamara agahitamo gukomeza gukora icyo gikorwa.
Yashoje avuga ko nubwo iraswa ryabaye mu gihe gito, ingaruka zaryo zitagabanyuka, bityo ibikorwa nk’ibyo bidakwiye kwihanganirwa n’urukiko mu buryo ubwo ari bwo bwose.

